Kigali
dnd

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyibasiye cyane rutahizamu Cristiano Ronaldo kimugira ubusa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 4019

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cya Mundo Deportivo cyavuze ko rutahizamu Cristiano Ronaldo adakwiriye kwishyira hejuru ngo yatsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu kuko ngo yabitsinze udukipe duciriritse.



Mundo Deportivo yagereranyije Messi na Ronaldo ivuga ko Ronaldo atigeze atsinda ibitego byinshi amakipe ari mu myanya 50 ya mbere ku isi ariyo mpamvu ibitego 99 yatsindiye Portugal utabigereranya na 70 Messi yatsindiye Argentina kuko ngo we yatsinze ibigugu gusa.

Mundo Deportivo yagize iti “ Ronaldo amaze gutsinda ibitego 99 ariko 28 bingana na 29 ku ijana nibyo gusa yatsinze amakipe ari mu myanya 50 ya mbere ku isi ariko Messi we amaze gutsinda 70 birimo 57 [82%] yatsinze amakipe ari mu myanya 50 ya mbere ku isi.”

Iki kinyamakuru kibogamira kuri FC Barcelona cyavuze ko Messi ariwe rutahizamu utinyitse cyane ndetse ngo nawe iyo aza kuba ari ku mugabane w’I Burayi aba arusha Cristiano Ronaldo ibitego byinshi.

Ronaldo ategereje umwaka utaha kugira ngo arebe ko yatsinda igitego cya 100 cyangwa se arenze ibitego 106 ace agahigo ka Ali Daei k’umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu kurusha abandi.

Mu mikino 43 Ronaldo aheruka gukinira Portugal,yatsinzemo ibitego 44 mu gihe ibitego 55 bye bya mbere yabitsinze mu mikino 122 gusa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yaharuye neza inzira iyerekeza mu rugamba izahanganamo na Rayon...

Ikipe ya APR FC yashimangiye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda...
14 December 2019 Yasuwe: 1314 0

Umutoza Casa Mbungo mu nzira yo gusezera kuri AFC Leopards imaze amezi 5...

Umunyarwanda Cassa Mbungo watozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya...
14 December 2019 Yasuwe: 536 0

Ronaldinho ntiyemera ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi mu...

Uwahoze ari umukinnyi w’igihangange ku isi,Ronaldinho yabwiye abanyamakuru...
14 December 2019 Yasuwe: 2064 0

Perezida Munyakazi Sadate yahaye inama ikomeye abana bakomeje kuza muri...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,akomeje gahunda yo kubaka...
14 December 2019 Yasuwe: 2492 0

Shampiyona igiye guhindurirwa uburyo yakinwagamo nyuma y’ibiganiro bya...

Kuri uyu wa Gatanu I Kigali hasojwe ibiganiro bigamije kongerera ubumenyi...
14 December 2019 Yasuwe: 3232 0

Chelsea FC niyo yashoye amafaranga menshi mu bikorwa by’urukundo kurusha...

Ikipe ya Chelsea FC,niyo yahize izindi mu kwita ku batishoboye no gutera...
13 December 2019 Yasuwe: 1603 0