skol
Kigali
startimes

Ikipe ikomeye mu Bwongereza yahishuye ko yiteguye gusinyisha Messi mu mpeshyi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 2455

Mu gihe amakipe menshi aryamiye amajanja kugira ngo azasinyishe Lionel Messi mu mpeshyi ya 2021,ikipe ya Manchester City yabimburiye izindi gutangaza ko yiteguye bihagije kuzasinyisha uyu rutahizamu.


Iyi kipe yari ku isonga mu gushaka Messi mu isoko riheruka gufungwa,yatangaje ko yiteguye gukomereza aho yari igeze muri Kamena 2021,ikegukana uyu rutahizamu uhiga abandi ku isi.

Umwe mu bayobozi ba City witwa Omar Berrada yatangaje ko biteguye bihagije kuzasinyisha Messi mu mpeshyi itaha ndetse banafite amahirwe kurusha andi makipe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 naramuka atongeye amasezerano mashya muri FC Barcelona,amakipe azamurwanira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Bwana Berrada yabwiye Manchester Evening News ko biteguye kuzumvikana na Messi mu mpeshyi akabakinira.

Ati “N’umukinnyi ufite impano itangaje,n’umukinnyi wahindura byinshi muri buri kipe ku isi yaba mu kibuga no hanze yacyo.

N’umukinnyi wa mbere ku isi ndetse ni nawe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho mu gihe cye.Ndakeka ko buri kipe yose yakora ibishoboka byose kugira ngo imusinyishe.

Kuba byaravuzwe ko ashaka kuza gukinira City,n’ikigaragaza urwego rukomeye ikipe imaze kugeraho,kugeza ubwo umukinnyi wa mbere ku isi avuga ko ashaka kudukinira.

Biragoye kuvuga uko bizagenda mu mpeshyi.Urebye uko ibintu byari bimeze mu byumweru 2 byashize ubwo yashakaga kuva muri FC Barcelona,byagufasha kumva ukuntu bikomeye kuvumbura ikizaba mu mpeshyi.

Ndakeka ko dufite ishoramari rihagije n’imbaraga zihagije zatuma tumusinyisha igihe byaba bibaye ngombwa.”

Nyuma y’aho FC Barcelona inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League ishize,Messi yatahanye umujinya ukomeye watumye afata umwanzuro ko atazongera gukinira FC Barcelona ariyo mpmvu amakipe arimo na Manchester City yamwifuje.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwasubije Messi ko bwifuza ko yaguma mu ikipe yabyanga bagahangana nawe mu mategeko cyane ko yari abafitiye amasezerano y’umwaka umwe bitashoboka ko agendera Ubuntu,birangira avuze ko agomba kuyigumamo kubera ko ayikunda.

Kizigenza Lionel Messi amaze imyaka 16 muri FC Barcelona aho amaze kuyitsindira ibitego bikabakaba 640 mu mikino irenga 700 amaze kuyikinira.

Messi yatwariye Ballon d’or 6 muri iyi kipe ndetse ayitwaramo n’ibikombe byinshi cyane birimo LA LIGA 10 na Champions League 4.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yakize Covid-19 nyuma y’iminsi 17 yari amaze mu...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yamaze gukira Covid-19 nyuma...
31 October 2020 Yasuwe: 568 0

APR FC irakina imikino 2 ya gicuti mu munsi umwe

Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu...
31 October 2020 Yasuwe: 1022 0

Perezida wa Rayon Sports yijeje abakunzi bayo gushyira akadomo ku bibazo...

Uyu munsi nibwo habayeho ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’inzibacyuho...
30 October 2020 Yasuwe: 2229 0

Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse...

Abakunzi ba Eberton yatangiye neza Premier League bababajwe nuko umukinnyi...
30 October 2020 Yasuwe: 8702 0

Zinedine Zidane yavuze ku kibazo cya Benzema na Vinicius cyatumye benshi...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko ikibazo cya Karim...
30 October 2020 Yasuwe: 2420 0

Jose Mourinho yibasiye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Antwerp idafite...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yeretse abakinnyi be ko ababajwe...
30 October 2020 Yasuwe: 1344 0