skol
fortebet

Ikipe Mbappe yakundaga cyane akiri umwana yamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe,uri mu beza ku isi byamenyekanye ko akiri umwana yakundaga ikipe ya AC Milan kugeza ubwo agura umwenda wayo ndetse ngo yaratsindwaga bikamubabaza cyane.

Sponsored Ad

Fayza Lamari, ushakira Mbappe amakipe ndetse akaba ari na nyina umubyara,yavuze ko uyu mufaransa mu bwana bwe yakundaga ikipe ya AC Milan cyane.

Uyu mubyeyi yirekuye avuga uko umuhungu we yari ameze mu bwana bwe, mu kiganiro na La Gazzetta dello Sport.

Kimwe mu bintu bishishikaje cyane ni uko yari umufana ukomeye wa AC Milan.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, PSG irahura n’iyi kipe yatwaye Cjhampions League
inshuro zirindwi mu mukino urabera i Paris.

Ariko ibyo ntibyabujije Fayza gusobanura urukundo umuhungu we yakuze afitiye iyi kipe ya Serie A.

Yavuze ati: "Iyo yabaga ageze mu rugo, yavugaga ibya AC Milan gusa.

Iyo yabaga ytsinzwe, yajugunyaga telekomande ya televiziyo kure maze akavuza induru mu Gitaliyani."

PSG yatsinzwe ku mukino wa nyuma wa Champions League na Bayern Munich muri 2020, hanyuma mu mwaka ukurikiyeho igera muri bane ba nyuma.

Mbappe ntabwo yishimiye imywatirere ya PSG mu myaka ibiri ishize kuko yaviragamo buri gihe muri 1/16.


Mbappe yakundaga AC Milan cyane akiri umwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa