skol
fortebet

Ikipe y’abagore y’u Rwanda yaraye itsinzwe na Angola imbere ya Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsinzwe n’iya Angola amanota 74-68 iba intsinzwi ya mbere igize mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kiri gukinirwa i Kigali.
Perezida Paul Kagame yari mu mbaga y’abakunzi ba Basketball bari muri BK Arena, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 30 Nyakanga 2023.
Muri rusange u Rwanda rwatangiye neza ndetse rutsinda amanota menshi binyuze kuri Destiney Promise Philoxy na Kantore Sandra.
Angola yatangiye iri hasi cyane kuko Agace ka Mbere yagatsinzemo (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsinzwe n’iya Angola amanota 74-68 iba intsinzwi ya mbere igize mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kiri gukinirwa i Kigali.

Perezida Paul Kagame yari mu mbaga y’abakunzi ba Basketball bari muri BK Arena, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 30 Nyakanga 2023.

Muri rusange u Rwanda rwatangiye neza ndetse rutsinda amanota menshi binyuze kuri Destiney Promise Philoxy na Kantore Sandra.

Angola yatangiye iri hasi cyane kuko Agace ka Mbere yagatsinzemo amanota atandatu gusa mu gihe u Rwanda rwari rwinjije 16.

Mu Gace ka Kabiri, u Rwanda rwakomereje aho rwasoreje aka mbere, Philoxy na Kantore bakomeza gutsinda amanota menshi.

Muri aka gace Angola yinjiye mu mukino itangira gutsinda amanota menshi ndetse hari aho yakoze arindwi u Rwanda ntaryo rurakora.

Mu minota ya nyuma Butera Hope na Uwizeye Assouma batsinze ’lancer franc’ zafashije u Rwanda kongera ikinyuranyo, igice cya mbere kirangira rushyizemo ikinyuranyo cy’amanota 16.

U Rwanda rwari rufite amanota 38 kuri 22 ya Angola ubwo Igice cya Mbere cy’umukino cyari kirangiye.

Angola yavuye kuruhuka ifite imbaraga nyinshi itangira gutsinda amanota menshi cyane kuko mu minota itandatu y’aka gace yatsinze amanota 11 u Rwanda rwatsinze rimwe gusa.

Muri rusange aka gace karangiye Angola iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 42 y’u Rwanda.

Intangiriro z’agace ka nyuma zaranzwe no kwegerana cyane mu manota, Janai Crooms Robertson yatsindaga menshi ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe Cristina Matiquite yabigenzaga uko ku ruhande rwa Angola.

Philoxy gutsinda amanota byakomeje kumwangira ibintu byashyiraga u Rwanda ahabi.

Robertson yatsinze amanota abiri agarura u Rwanda mu mukino kuko ubwo haburaga iminota itatu Ineza Sifa yatsinze andi manota abiri u Rwanda rwongera kuyobora umukino.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 64-64 hitabazwa itanu y’inyongera.

Muri iyi minota u Rwanda rwagize ibyago byo gutakaza Destiney Promise Philoxy na Butera Hope bujuje amakosa atanu bityo ntibongera gusubira mu kibuga.

Angola nk’ikipe nkuru byari bigoye ko hari ikosa yari gukora yahise itsinda umukino ku manota 74 kuri 68 y’u Rwanda.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe rwabonye itike ya ¼ nyuma yo kuyobora iri tsinda ku kinyuranyo cy’ibitego.

Muri rusange muri iri tsinda ryari rigizwe n’ u Rwanda, Côte d’Ivoire na Angola. Buri kipe yatsinze umukino bivuze ko zanganyaga amanota atatu kuri andi.

U Rwanda rwabonye itike ya ¼ kuko rwatsinze Côte d’Ivoire ku kinyuranyo cy’amanota menshi bityo 23 ruzigamye ni yo yatumye rubona itike.

Muri iri rushanwa amakipe azayobora itsinda azabona itike ya ¼ mu gihe andi umunani yabaye aya kabiri n’aya gatatu azakina hagati yayo izitsinze zisange ya yandi ane yuzure umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa