skol
fortebet

Ikipe y’igihugu itahukanye igikombe muri Uganda, ibona itike yo kwerekeza muri Gabon

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko, yatwaye igikombe mu irushanwa rya IHF Challenge Trophy ryaberaga mu gihugu cya Uganda. Aho yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma inabona itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon.
Iri rushanwa ryari ryahuje amakipe yo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Nyuma yo gutsinda Uganda mu mikino ya mu matsinda, amakipe yombi yongeye guhurira ku mukino wa nyuma u Rwanda rutsinda Uganda ku bitego 38-32.
U Rwanda muri 1/2 rwari rwasezereye (...)

U Rwanda muri 1/2 rwari rwasezereye igihugu cy’u Burundi ku bitego 47-21, mu gihe Uganda yari yasezereye abanya-Kenya ku bitego 34-33.

Mu bakobwa igikombe cyegukanywe na Kenya itsinze ibitego 29-23.Nyuma yo gutwara iki gikombe, ingimbi z’u Rwanda zizerekeza muri Gabon gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, kizaba muri 2018.

Aba basore biteganyijwe ko bari bugere mu Rwanda ku isaha ya saa 12:45’, bazanywe na Rwandair.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa