skol
fortebet

Ikipe ya Eritrea yatengushye bikomeye abakunzi bayo muri Tour du Rwanda

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yo gusiganwa ku magare yamaze gutangaza ko itazitabira Tour du Rwanda y’uyu mwaka kubera ibibazo by’ubukene ifite,bitungur benshi mu bakunzi bayo bayikundaga cyane.

Sponsored Ad

Team Eritrea ikunze gutanga akazi gakomeye muri Tour du Rwanda yatangaje ko uyu mwaka bitayorohera kwitabira iri rushanwa kubera ikibazo cy’amikoro aho yahise isimburwa na SNH Velo Club yo muri Cameroun.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda itangire,Eritrea yahise itangaza ko itazitabira iri rushanwa nyamara yari imaze kwitabira amarushanwa yose ya Tour du Rwanda kuva yatangira kuba mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.

Eritrea yatumye abanyarwanda bamenya abakinnyi b’ibihangange nka Daniel Teklehaimanot wegukanye Tour du Rwanda 2010, Amanuel Meron, Eyob Metkel, Kudus Merhawi, Debesay Mekseb, Okubamariam Tesfom, Gebreigzabhier Amanuel n’abandi ,niyo ifite agahigo ko kwegukanamo etapes nyinshi muri Tour du Rwanda (19).

Tour du Rwanda izatangira ku Cyumweru Taliki ya 05 Kanama 2018 aho agace ka mbere kazazenguruka Rwamagana ku ntera y’ibirometero 104 .

Imihanda Tour du Rwanda 2018 izacamo
Ku wa 5 Kanama: Rwamagana-Rwamagana: 104 Km
Ku wa 6 Kanama: Kigali-Huye: 120,3 Km
Ku wa 7 Kanama: Huye-Musanze: 195,3Km
Ku wa 8 Kanama: Musanze-Karongi: 135,8 Km
Ku wa 9 Kanama: Karongi-Rubavu: 95,1 Km
Ku wa 10 Kanama: Rubavu-Kinigi (Parike y’Ibirunga): 108,5 km
Ku wa 11 Kanama: Musanze- Kigali (imbere ya MIC): 107,4 km
Ku wa 12 Kanama: Kigali (Stade Amahoro)- Kigali (Nyamirambo): 82,2 km

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018
I. Amakipe y’ibihugu
Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Afurika y’Epfo
Ikipe ya Ethiopia

II. Amakipe yo muri Afurika
Les Amis Sportif (Rwanda)
Bénédiction (Rwanda)
GSP Algeria (Algeria)
SNH Velo Club (Cameroun)
Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
Team Sampada (Afurika y’Epfo)
Bai Sicasal- Petro de Luanda (Angola)

III. Amakipe yo hanze ya Afurika
Team Loup Suisse Romandie (u Busuwisi)
Marc Pro GYM One Cycling Team (USA)
Team Haute-Savoie Rhône Alpes (u Bufaransa)
Equipe De POC Côte De Lumière (u Bufaransa)
Team Embrace The World (u Budage)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa