skol
fortebet

Ikipe ya Lionel Messi yahakanye ibyo gukina n’iya CR7 bitera umujinya abafana

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana bavuze ko Lionel Messi yatangiye gutinya Cristiano Ronaldo nyuma y’uko Inter Miami ihakanye ko itaremeza neza kuzakina umukino wa gicuti na Al-Nassr.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bombi bakoze amateka mu mupira w’amaguru bagombaga kuzahura bwa nyuma mu gikombe cya Riyadh Season Cup.

Messi w’imyaka 36, ​​na Ronaldo wa 38 bakunze guhangana cyane mu bihe byabo muri Barcelona na Real Madrid.

Byari byatangajwe ko bazahura mu mukino wiswe "The Last Dance" mu rwego rwo kwitegura shampiyona muri Gashyantare umwaka utaha.

Icyakora, Inter Miami yahise ihakana ko iby’uwo mukino bitaremeranywaho ivuga ko gahunda y’uwo mukino ituzuye neza.

Inter Miami yashyize ahagaragara itangazo rihakana uyu mukino kandi ivuga ko nyir’ikipe Jorge Mas ntacyo yatangaje.

Rigira riti: "Uyu munsi, hatangajwe itangazo rivuga ko biteganijwe ko Inter Miami CF izakina igikombe cya Riyadh Season Cup.

Ibi ntabwo aribyo. Itangazo ririmo amagambo yitiriwe nyir’ikipe Jorge Mas.

"Mas ntacyo yatangaje ku mugaragaro cyangwa mu buryo bwite, ku bijyanye n’uwo mukino wo kwitegura umwaka w’imikino.

Kuva ku munsi wa mbere, Inter Miami CF yiyemeje kuba ubukombe ku rwego rw’isi. Kugira ngo ibyo bishoboke, twaraganiriye kugira ngo tumenye gahunda yacu y’imikino yo kwitegura 2024.

Dutegereje kwerekana abakinnyi bacu mu rugendo mpuzamahanga rwa mbere rwa Inter Miami CF ruzatangazwa mu byumweru biri imbere."

Abafana bamaze kubona ayo makuru ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Messi yatinye uwo mukino ariyo mpamvu adashaka ko uba.

Byari byitezwe ko uyu mukino uzahuza Inter Miami ya Lionel Messi n’ikipe y’abakinnyi b’indobanure bakina muri Shampiyona ya Arabie Saoudite.

Umwe mu bafana yagize ati "Messi buri gihe atinya guhangana na Ronaldo."Undi ati "Umuvandimwe yamaze kugira ubwoba."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa