skol
fortebet

Ikipe ya Senegal yakiriwe nk’abami nyuma yo kwegukana igikombe cy’Afurika [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare, nyuma yo gutsinda Misiri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 ibihugu byombi bikanganya ubusa ku busa.
Abakinnyi ba Lions de la Teranga bageze i Dakar ku wa Mbere, aho bari bategerejwe n’abafana bari biteguye kwishimana na bo ku bw’intsinzi y’Igikombe cya Afurika begukanye.
Mu mabara atandukanye y’ibendera rya Sénégal, abafana bari bafite ibikoresho bitandukanye byo gufana bishimira (...)

Sponsored Ad

Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare, nyuma yo gutsinda Misiri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 ibihugu byombi bikanganya ubusa ku busa.

Abakinnyi ba Lions de la Teranga bageze i Dakar ku wa Mbere, aho bari bategerejwe n’abafana bari biteguye kwishimana na bo ku bw’intsinzi y’Igikombe cya Afurika begukanye.

Mu mabara atandukanye y’ibendera rya Sénégal, abafana bari bafite ibikoresho bitandukanye byo gufana bishimira ibyo ikipe yabo yagezeho bari benshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Dakar, bamwe bahitamo kwicara hejuru y’imodoka no kurira inyubako ndende kugira ngo hatagira ikibaca mu jisho.

Perezida Macky Sall ni umwe muri benshi bagiye kwakira Lions de la Teranga ku kibuga cy’indege, aho yashyikirijwe igikombe na Kapiteni w’iyi Kipe, Kalidou Koulibaly, ari kumwe n’umutoza Aliou Cissé.

Ikipe y’Igihugu ya Senegal y’umupira w’amaguru yegukanye igikombe cy’Afrika cy’ibihugu Ku cyumweru gishize, nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri Penaliti 4-2,nyuma y’aho iminota 120 irangiye banganya 0-0.

Iminota 120 yaranzwe no guhangana gukomeye kw’amakipe yombi yanganyije 0-0, gusa Senegal yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino,niyo amahirwe yasekeye kuri penaliti.

Ikipe ya Misiri yishingikirije ku buhanga buhanitse bw’umuzamu wayo,Mohamed Gabaski wakuyemo amashoti menshi ya Senegal abageze mu minota 30 y’inyongera ku nshuro ya kane bikurikiranya muri iki gikombe.

Senegal yatwaye iki gikombe igikwiye,kuko yari igeze ku mukino wa nyuma ku ya gatatu ariko yatsinzwe mu mikino ya nyuma ya 2002 na 2019.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa