skol
fortebet

Ikizungerezi gifana Napoli cyiyemeje gukora ibidasanzwe nitwara Champions League

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikizungerezi gicuruza amafoto y’urukozasoni ku rubuga OnlyFans cyahishuye ko ikipe gifana ya Napoli nitwara igikombe cya Champions League uyu mwaka kizazenguruka umujyi cyambaye ubusa.
Uyu munyamideli,Poala Saulino yahishuye ko azazenguruka umujyi yambaye ubusa mu modoka ifunguye iyi kipe ye nisebya abatayemera ikegukana Champions League uyu mwaka.
Uyu mwaka wa 22/23 wabereye uw’amata n’ubuki ikipe ya Napoli kuko ubu bayoboye Serie A barusha ikipe ibakurikiye amanota 15 ndetse uko iyi kipe (...)

Sponsored Ad

Ikizungerezi gicuruza amafoto y’urukozasoni ku rubuga OnlyFans cyahishuye ko ikipe gifana ya Napoli nitwara igikombe cya Champions League uyu mwaka kizazenguruka umujyi cyambaye ubusa.

Uyu munyamideli,Poala Saulino yahishuye ko azazenguruka umujyi yambaye ubusa mu modoka ifunguye iyi kipe ye nisebya abatayemera ikegukana Champions League uyu mwaka.

Uyu mwaka wa 22/23 wabereye uw’amata n’ubuki ikipe ya Napoli kuko ubu bayoboye Serie A barusha ikipe ibakurikiye amanota 15 ndetse uko iyi kipe ikina benshi baremeza ko ishobora kugera kure muri Champions League.

Uyu Saulino w’imyaka 33,ufana Napoli yabwiye Daily Star ati: “Ndashaka kubwira abasomyi ba Daily Star ko nzakora ikintu cy’ubusazi aho nzishimira igikombe nabaye ubusa ndi hejuru ya Bisi ya Napoli.

Ni ikintu nshobora gukora kandi nanabonera ubushobozi.Ntabwo ntekereza ko gukodesha Bisi aricyo kintu gihenze kurusha ibindi ku isi.

Ndatekereza ko bitarenza ibihumbi bitatu by’amayero kandi nzabikora.Nshobora guhamagara abankodesha bisi cyangwa nkagura serivisi."

Mu matsinda,ikipe ya Napoli yanyagiye Liverpool 4-1 muri Nzeri ndetse ubu iri imbere mu mukino ubanza wa 1/16 kuko yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo Eintracht Frankfurt ibitego 2-0.

Saulino yizera ko Napoli yabikora ikegukana iki gikombe gikomeye i Burayi aho yibasiye abafana b’amakipe yo mu Bwongereza ababwira ko amakipe yabo adakomeye ngo uretse City ipfa kumukanga gakeya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa