skol
fortebet

Imipira Lionel Messi yambaye mu gikombe cy’isi 2022 igiye guca agahigo mu cyamunara

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imipira 6 Lionel Messi yambaye mu gikombe cy’isi Argentina iheruka kwegukana yakusanyijwe ishyirwa mu cyamunara aho byitezwe ko ishobora kugurwa miliyoni zirenga 8 z’ama pound.

Sponsored Ad

Imipira esheshatu uyu munyabigwi yambaye mu gikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar - aho Argentina yatsinze Ubufaransa kuri penariti igatwara iki gikombe - irimo gutezwa cyamunara nk’uko byakozwe na Sotheby i New York, aho amafaranga azatangwa azashyirwa mu bikorwa by’urukundo.

Imipira iri kugurishwa niyo Messi yambaye mu gice cya mbere cyo ku mukino wa nyuma,uwo muri kimwe cya kabiri cy’irangiza na Croatia, kimwe cya kane cy’irangiza n’Ubuholandi, na 1/16 na Australia.

Hari kandi imipira ibiri yambaye mu mikino ibiri muri itatu yo mu matsinda.Iyi mipira yose hamwe iri ku giciro byibuze cya miliyoni 10 z’amadolari(£ 8m). Iyi niyo myenda y’urwibutso izaba ihenze cyane mu mateka ya siporo igurishijwe mu cyamunara.

Agahigo k’umwenda w’urwibutso uhenze kari gafitwe n’umupira Michael Jordan yambaye mu mukino wa mbere w’imikino ya Kamarampaka ubwo Chicago Bulls ye yakinaga 1998 NBA Finals Game 1.Waguzwe miliyoni 8.1 z’amapawundi muri Nzeri umwaka ushize.

Imyenda y’urwibutso yahenze mu mateka ya ruhago

1. Umupira wa Maradona [Hand of God’ shirt] - Ubwongereza bukina na Argentina, 1986 - £7.1m

2.Umupira wa Pele ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi - Brazil versus Italy 1970 - £157,750

3. Umupira wa Sir Geoff Hurst ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi- England versus West Germany, 1966 - £91,750

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa