skol
fortebet

Imodoka ya Rayon Sports yapfiriye mu muhanda nyuma y’iminsi 30 gusa itangiye gukoreshwa

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Imodoka Rayon Sports iherutse kugura yataziwe akazina ka Rubabaza yapfiriye mu muhanda ahitwa Gatagara mu karere ka Nyanza, ubwo yari itwaye abayobozi b’iyi kipe bari bagiye kuyimurikira abafana bo mu Ntara y’Amajyepfo no kubashishikariza kugura MK Cards.

Sponsored Ad

Iyi modoka itwara abantu 52 ipfuye imaze iminsi 30 gusa itangiye gukoreshwa na Rayon Sports nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufutanye na Radiant.

Iyi bisi yo mu bwoko bwa Foton AUV,yaraye ku muhanda i Nyanza nyuma y’aho Rayon Sports yitabaje abantu bo mu kigo Akagera Motors ngo babafashe kubona uyikora cyane ko bafitanye amasezerano y’ubufatanye.

Iyi modoka yagize ikibazo hagati ya saa sita na saa Saba kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 29 Werurwe 2019, ubwo yari ijyanye abayobozi ba Rayon Sports mu karere ka Nyanza muri gahunda yo gukangurira abafana kugura MK Card yashyizweho kugira ngo abafana bafashe ikipe gukusanya amafaranga yo kwiyubakira stade.

Ibitekerezo

  • Ubwo iyo bus niyo mujyanye ngomwerekane murasekeje cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa