skol
fortebet

Impamvu Ubwongereza bwitsindishije umukino w’Ububiligi yamenyekanye

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yaraye inenzwe na benshi kubera kwitwara nabi igatsindwa n’Ububiligi igitego 1-0 mu mukino wa 3 wo mu itsinda G,mu rwego rwo kwirinda kuzahura na Brazil mu mikino ibanziriza umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru abitangaza,Ubwongereza bwitsindishije uyu mukino kugira ngo bube ubwa kabiri mu itsinda ntibuzahure na Brazil ndetse bwirinde inzira irimo ibigugu bitandukanye birimo Ubufaransa,Argentina na Portugal.

Benshi bavuze ko Ubwongereza bwaje muri uyu mukino buje kwitsindisha kugira ngo bunyure mu nzira yoroshye guhura na Colombia muri 1/16,Ubusuwisi cyangwa Sweden muri ¼ ndetse bagahura n’ikipe imwe hagati ya Espagne, Russia, Croatia na Denmark muri ½ .

Abongereza batsinzwe igitego 1-0 n’Ububiligi,cyatsinzwe na Adnan Januzaj bituma barangiza ku mwanya wa 2 mu itsinda G aho batazigera bahura na Brazil batinye,uretse ku mukino wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa