skol
fortebet

Impamvu umutoza wa APR FC adakinisha Shaiboub na Bindjeme ikomeje kunuganugwa

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yaraye inganyije 0-0 na Gasogi United,uba umukino wa 6 muri 13 ya shampiyona,inganyije muri uyu mwaka w’imikino.APR FC na Gorilla nizo zimaze kunganya imikino myinshi.

Sponsored Ad

Abafana ba APR FC banenze umutoza Thierry Froger nyuma y’uyu mukino kubera kudakinisha abakinnyi babiri bakomeye yaguze barimo Umunya-Sudani ukina hagati, Shaiboub Sharaf Eldin Ali na Myugariro w’Umunya-Cameroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II.

Bombi nta kibazo cy’imvune bafite, gusa Umutoza Thierry Froger asobanura ko impamvu atabakoresha ari uko azitirwa n’umubare w’abanyamahanga batandatu aba agomba kwifashisha ku mukino.

Amakuru amaze iminsi avugwa nuko aba bombi mu busanzwe bafitanye ibibazo n’Umutoza Froger birimo kuba batemeranywa na we ku mitoreze ye muri iyi kipe.

IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko kuri Shaiboub gifite amakuru ko uyu Munya-Sudani yabwiye ubuyobozi ko atishimiye uburyo akinishwa ndetse atemeranywa n’imitoreze y’Umufaransa Thierry Froger irimo imihindagurikire y’ikipe umunsi ku wundi, ko ndetse hari impinduka yagakwiye gukora mu mikinire, atanga ibitekerezo by’ibikwiye gukosoka.

Igihe ubuyobozi bwabikozaga Thierry Froger, mu bitekerezo uyu mutoza yahawe harimo kwitsa ku buryo akinishamo Shaiboub nk’ikimenyetso cyeretse ko uyu Mufaransa ko ari uyu Munya-Sudani unenga imitoreze ye, byatumye hazamo agatotsi hagati y’aba bombi ndetse biba impamvu yo gushyirwa ku ruhande.

Shaiboub yari yagarutse mu kibuga tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ku mukino wa AS Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1, igitego cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe n’uyu Munya-Sudani.

Imikino yakurikiyeho irimo uwo batsinze Sunrise FC ku giteg 1-0, uwo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 n’uwo banganyijemo na Gasogi United ubusa ku busa ku wa Kabiri, yose ntiyigeze agaragara mu bakinnyi bitabajwe.

Kuri iyi mikino yose, Shaiboub aba yajyanye na bagenzi be ku kibuga, hamwe mu modoka, abandi bajya kwishyushya akajya kwicara mu bafana. Nyuma yo gukina na Gasogi United, uyu mukinnyi yishyuhije hamwe n’abandi kuri Kigali Pelé Stadium.

Iyo abajijwe impamvu uyu Munya-Sudani adakina, Thierry Froger abwira itangazamakuru ko impamvu ari ebyiri zirimo n’amahitamo ye nk’umutoza.

Ati “Hari impamvu ebyiria Shiboub adakina: Iya mbere ni amahitamo yanjye nk’umutoza, indi ni itegeko ry’umubare w’abanyamahanga aho batagomba kurenga badatandatu.”

Uretse Shaiboub, undi mukinnyi wibazwaho impamvu atifashishwa muri APR FC ni myugariro w’Umunya-Cameroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu musore w’imyaka 27 na we atemera imitoreze ya Thierry Froger haba mu myitozo ndetse no mu kibuga, byatumye ashyirwa ku ruhande, mu mwanya we hajyamo Nshimiyimana Yunussu w’imyaka 21.

Muri APR FC, Bindjeme amaze gukina imikino ibarirwa ku kiganza kimwe aho yagaragaje ko ari umukinnyi mwiza, bamwe bakavuga ko Umutoza Froger atakunze indeshyo ye, ariko amakuru y’ukuri ni uko atumvikana n’uyu Mufaransa wigeze kumusohora mu myitozo ngo ajye kwiga gukina amanota, abandi bakomeze bakorere mu kibuga i Shyorongi.

Nyuma yo kunganya na Gasogi United ubusa ku busa ku wa Kabiri, abafana ba APR FC bongeye kugaragaza ko batishimiye imitoreze ya Thierry Froger, baririmba bagira bati “Nta mutoza dufite.”

Bimwe mu byo Froger adahurizaho na benshi harimo nko kuba Niyomugabo Claude usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yamaze kumugira umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina afasha abugarira aho ku wa Kabiri yafatanyaga na Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, nyarama yabanje hanze Umunya-Uganda Taddeo Lwanga ku ntebe y’abasimbura.

Hari kandi kuba uyu mutoza w’Umufaransa asa n’udasoma neza umukino ku buryo akora impinduka zikwiye, nk’aho gukuramo Apam Bemol agashyiramo Lwanga, byatumye Ruboneka Bosco ajya gukina ibumoso, APR FC icika intege mu gusatira.

Froger ntiyumvikana n’abakinnyi ba APR FC bigaragara ko bavugana cyane na Team Manager w’iyi Kipe, (Rtd) Capt Ntazinda Eric na we wagaragaje ko atemera imitoreze y’uyu Mufaransa kugeza n’aho bigeze gushwanira ku kibuga mu mukino hagati kubera kudasimbuza ubwo ikipe yari isumbirijwe.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze kubona ibitego bitatu gusa mu mikino ine iheruka. Muri iyo mikino, yabonyemo intsinzi imwe gusa y’igitego 1-0 kuri Sunrise FC, mu gihe yanganyije na AS Kigali 0-0, Kiyovu Sports igitego 1-1 na Gasogi United 0-0.

Muri rusange, mu mikino icyenda ya Shampiyona iheruka, APR FC imaze gutsindamo ine gusa inganya itanu. Mu manota 27 yasaruyemo 17 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa