skol
fortebet

Impamvu nyamukuru zitumye Cristiano Ronaldo agiye kwerekeza mu ikipe ya Juventus

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo ari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza mu Butaliyani mu ikipe ya Juventus nyuma y’ imyaka 9 ishize yitangira Real Madrid ndetse ayihesha ibikombe,bitewe n’agasuzuguro gakomeye yakorewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwamubeshye kumwongerera umushahara bikarangira icyizere kiraje amasinde.

Sponsored Ad

Icyamamare Ronaldo gikunda cyane guhora ku gasongero,cyemeye kwerekeza muri Serie A nyuma yo gutenguhwa bikomeye na Florentino Perez wacyimye amasezerano yari kugifasha guhembwa amafaranga menshi kurusha Messi na Neymar bakiri imbere kandi yari yarabyemeye nyuma yo kwegukana UEFA Champions League i Cardiff.

Real Madrid yanze kugira icyo itangaza kuri ibi bihuha bya Ronaldo,nyamara mu minsi ishize babeshyuje ibyerekeye Kylian Mbappe na Neymar bavugwagaho ko bashobora kwerekeza muri iyi kipe.

Biravugwa ko gusezera kwa Zidane kwatewe ahanini no kutumvikana kwe na Perez ku masezerano ya Ronaldo aho Zidane yasabaga ko yakongererwa amasezerano agahabwa nibyo asaba,Perez amubwira ko bitashoboka kubera imyaka afite.

Ronaldo abonye Zidane agiye, yemeye kuvugana na Juventus yakuze afana none birangiye agiye kuyisinyira amasezerano y’imyaka 4 ijye imuha akayabo k’ibihumbi 500 ku cyumweru.

Uhagarariye Ronaldo Mendes yahamagawe igitaraganya I Madrid kugira ngo aganire na Perez ku gusohoka hanze kwe ndetse biravugwa ko Real Madrid yemeye akayabo ka miliyoni 88 z’amapawundi.

Uwahoze ari umuyobozi wa Juventus witwa Lucciano Moggi yatangaje kuri Twitter ye ko Ronaldo yamaze gusinyira Juventus kera ndetse biteguye kumwakira.

Ronaldo yifuzaga kuzasezera umupira w’amaguru ku myaka 41 akina muri Real Madrid,ariko ntibyamukundiye kubera kudahabwa agaciro na Real Madrid, yiteguye gusinya amasezerano muri Juventus muri iki cyumweru nkuko byatangajwe na Marca.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari RONALDO wenyine ukunda ibyubahiro n’amafaranga.Ni abantu bose batuye isi,uretse abantu bake bashaka mbere na mbere ubwami bw’imana nkuko Yesu yasize abidusabye muli Matayo 6:33.Yesu yigeze kubaza ati:"Byakumarira iki uramutse ukize cyane hanyuma ugapfa?".Yagirango yereke abantu ko bagomba gushaka imana,aho kwishakira ibyisi gusa.Buri gihe,yerekaga abantu uburyo bazabona ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo cyangwa mu ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.Nicyo cyamuzanye ku isi.Ikibazo nuko abantu nyamwinshi batemera ibyo Bible ivuga.Bene abo,bali muli Billions/Milliards z’abantu batazaba muli paradizo.Niba wowe wemera ibyo Yesu yatubwiye,jya witandukanya n’abantu bibera mu byisi gusa,ntibashake imana.Igihembo kindi uzabona,ni ukuzuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yabidusezeranyije muli Yohana 6:40.Byizere udashidikanya kuko imana itajya ibeshya.Abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye nta kuzazuka.Nubwo abanyamadini bababeshya ngo bitabye imana.Babiterwa nuko nabo baba bishakira icyacumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa