skol
fortebet

Impinduka ku mukino wa Mukura VS na Bugesera FC, Police FC na APR FC

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Mukura Victory Sports na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu wamaze kwimurirwa ku Cyumweru mu gihe kandi n’umukino wa Police FC na APR FC uzabera ku Kicukiro.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 25, ahateganyijwe imikino ine kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ku Cyumweru hazaba indi mikino ine.
Umukino ikipe ya Mukura Victory Sports yagombaga kwakiramo Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Huye, (...)

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Mukura Victory Sports na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu wamaze kwimurirwa ku Cyumweru mu gihe kandi n’umukino wa Police FC na APR FC uzabera ku Kicukiro.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 25, ahateganyijwe imikino ine kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ku Cyumweru hazaba indi mikino ine.

Umukino ikipe ya Mukura Victory Sports yagombaga kwakiramo Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Huye, wimuriwe ku Cyumweru saa 15:30 bitewe n’uko mu murenge wa Ngoma iki kibuga giherereyemo baraza kuba bibuka ku nshuro ya 23 abatutsi bazize jenoside mu 1994.

Mukura Victory Sports irakina uyu mukino idafite umutoza mukuru; Ivan Jacky Minnaert wazamuwe mu bafana ku mukino baheruka gutsindamo Marines FC mu gihe Bugesera FC yo iraza kuba itozwa ku nshuro ya mbere n’umutoza Kanyankore Gilbert ’Yaounde’.

Imikino ya vuba hagati y’amakipe yombi

Umukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza, Bugesera FC yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0 mu gihe amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mbere y’uko shampiyona itangira, umukino wabereye i Huye, mbere yo gukinira uwundi i Nyamata, Bugesera ikawutsinda ku bitego 2-0.

Umukino wa Police FC na APR FC wimuriwe ku Kicukiro

Police FC izakirira APR FC ku Kicukiro, umukino uzaba ku Cyumweru saa 15:30 aho kuba kuri Stade ya Kigali nk’uko byari byatangajwe.

Ruhago yacu yatangaje ko Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC izakira umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busaba ko umukino wabera ku Kicukiro ndetse byamaze kwemezwa.

Police FC itozwa na Seninga Innocent izakira uyu mukino irushwa amanota atatu na APR FC ya kabiri, mu gihe gutsinda uyu mukino byabafasha kwigaranzura iyi kipe bahanganiye umwanya wa kabiri.

Ibyo wamenya ku mukino wa Police FC na APR FC

Mu mikino 15 iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, APR FC yatsinzemo 6, Police itsinda 2, banganya 7.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, warangiye amakipe yombi anganyije 2-2.

APR FC yatsinze imikino ibiri mu mikino 9 iheruka guhuza amakipe yombi mu marushanwa atandukanye (banganyije 7, APR FC itsinda 2-1 muri Prudence Cup na shampiyona).

Police iheruka gutsinda APR FC muri shampiyona, kuwa 11 Gashyantare 2012, iyitsinda 3-2 (ari nawo mukino uheruka kubonekamo ibitego byinshi).

Intsinzi ikomeye hagati y’amakipe yombi kuva 2010, ni aho APR FC yanyagiye Police 4-0 muri Mutarama 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa