skol
fortebet

Inama Alves yagiriye Dybala yatangaje abafana ba Juventus

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Ntabwo bisanzwe ko umukinnyi agira inama mugenzi we ubafatiye runini gusohoka mu ikipe bakinira akerekeza ahandi gusa ibi bitandukanye n’ibyo Alves yatangarije abanyamakuru aho yavuze ko yagiriye kenshi Paulo Dybala inama yo kuva muri Juventus akamubera ibamba.
Uyu munya Brezil uhorana udushya yabitangarije ikinyamakuru Esporte Interativo ko abona igihe cyari iki ngo uyu munya Argentine w’imyaka 23 age gushakira umugati mu yandi makipe akomeye amwifuza arangajwe n’ibihangange 2 Real Madrid (...)

Sponsored Ad

Ntabwo bisanzwe ko umukinnyi agira inama mugenzi we ubafatiye runini gusohoka mu ikipe bakinira akerekeza ahandi gusa ibi bitandukanye n’ibyo Alves yatangarije abanyamakuru aho yavuze ko yagiriye kenshi Paulo Dybala inama yo kuva muri Juventus akamubera ibamba.

Uyu munya Brezil uhorana udushya yabitangarije ikinyamakuru Esporte Interativo ko abona igihe cyari iki ngo uyu munya Argentine w’imyaka 23 age gushakira umugati mu yandi makipe akomeye amwifuza arangajwe n’ibihangange 2 Real Madrid na FC Barcelona .

Yagize ati “La Joya (izina batazira Dybala),namubwiye kenshi ko akwiye kuva muri Juventus akerekeza ahandi niba yifuza gutera imbere biruseho.Namubwiye ko umunsi umwe azasohoka muri Juventus.”

Uyu munya Argentina yageze muri Juventus 2015 avuye muri Palermo aho amaze gutwara ibikombe 2 bya shampiyona Serie A na Coppa Italia 2 gusa akaba amaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2015,2017 aho benshi bakomeje kwibaza niba arumvira inama y’uyu munya Bresil akemera kwerekeza muri ibi bigugu 2 byo muri Espagne bimwifuza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa