skol
fortebet

Ingona yishe umukinnyi wa ruhago yasanze mu mazi ari koga

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingona yishe umukinnyi wari uzwi muri Costa Rica nyuma yo kumusanga mu mazi ari koga mu rwego rwo kuruhuka.
Amashusho yashyizwe hanze yagaragaje iyi ngona iri mu mazi ifashe umubiri w’uyu mukinnyi yari imaze kwica mu kanwa.
Andi mashusho yagaragaje iyi ngona iraswa biyiviramo gupfa byatumye abaturage bafata umurambo w’uyu mukinnyi bajya kumushyingura.
Jesus Alberto Lopez Ortiz, uzwi nka "Chucho", niwe wishwe n’iyi ngona kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nkuko byatangajwe.
Uyu mukinnyi (...)

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yishwe n’iyi ngona ubwo yarimo kuruhukira mu mugezi witwa Rio Cañas uri mu ntara yitwa Guanacaste muri Costa Rica.

Abaturage bakurikiranye iyi ngona gusa polisi yo muri aka gace yavuze ko abapolisi baho aribo bishe iyi ngona.

Bwana Lopez yari umukinnyi utarabigize umwuga wakiniraga ikipe ya Deportivo Río Cañas ndetse yari afite abana babiri barimo uw’imyaka umunani n’uw’itatu.

Umuryango we wari washenguwe cyane n’umubabaro wagaragaye mu ruhame wishyura amafaranga yo kumushyingura uri kumwe n’umutoza we Luis Carlos Montes.

Iyi kipe yakiniraga yanditse iti"N’agahinda kenshi,tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umukinnyi wacu Jesús López Ortiz Imana yakundaga.

Uruhuke mu mahoro Chucho -twifatanyije n’umuryango we mu kababaro."

Bwana Chucho wishwe n’ingona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa