skol
fortebet

Intumwa za CAF ziri Huye kugenzura stade n’amahoteli bizakira umukino w’Amavubi na Mozambique

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa zoherejwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ziri i Huye aho zagiye kugenzura niba Stade Huye ndetse n’amahoteli ari mu Karere ka Huye biri ku rwego rwo kwakira imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

Sponsored Ad

U Rwanda ruzakira Mozambique tariki 12 Kamena na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.

Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 4 Gicurasi nibwo izi ntumwa zazindukiye mu Karere ka Huye gusura ibi bikorwaremezo bizakira iyi mikino yombi.

CAF yandikiye amashyirahamwe ya ruhago y’ibihugu bifite ibibazo bya za Stade zitaruzuza ibisabwa byose, ahabwa itariki ntarengwa ya 25 Mata 2023 ko yaba yatanze ibibuga n’amasaha azakinirwaho imikino, hanyuma ikazasuzuma ubusabe bwayo.

Ibi byarebaga cyane n’u Rwanda kuko FERWAFA yakiriye email yandikiwe na CAF tariki 12 Mata 2023. Rwari rwahawe kwakirira umukino wo kwishyura wa Bénin kuri Kigali Pelé Stadium itararangira gusanwa ndetse itujuje ibisabwa ari na yo mpamvu abafana bakumiriwe kwinjira kuri uyu mukino ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa 29 Werurwe 2023.

Nyuma FERWAFA yasubije CAF itanga ku rutonde Stade Huye ko ari yo izakira iyi mikino yombi.

Stade ya Huye yujuje ibisabwa byose, ikibazo cyabaye amahoteli yo mu karere ka Huye atari yakageze ku rwego CAF yemera ko yakwakira amakipe y’ibihugu.

Amahoteli ya Hotel Credo na Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yari yagerageje kongerwamo ibisabwa byose ku buryo hari icyizere ko imikino isigaye yakwakirirwa kuri Stade Huye.

Muri Gicurasi 2023 nibwo CAF izasubiza u Rwanda niba koko Stade ya Huye n’aya mahoteli byemerewe kwakira Mozambique na Senegal.

Itsinda L riyobowe na Sénégal ifite amanota 12, Mozambique n’amanota ane, u Rwanda rwa gatatu rufite atatu mu gihe Bénin ya nyuma ifite amanota abiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa