skol
fortebet

Inyubako ya ESPACE yafashwe n’inkongi y’umuriro yakongoye byinshi

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako izwi nka L’Espace ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023.

Sponsored Ad

Ni inkongi yatangiye kwibasira iyi nyubako ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri mu 2023.

Mu mashusho yashyizwe hanze na RBA,iyi nyubako yagurumanaga cyane ndetse nta kizimyamoto yari ihari ngo igire ibyo iramira.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko hari gukorwa ubutabazi bw’ibanze, amakuru arambuye akaba aratangwa nyuma.

L’Espace iherereye ku Kacyiru hafi y’isomero rusange rya Kigali, isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo by’abahanzi, ibirori by’imideli, ikinamico n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa