skol
fortebet

Inzu y’akataraboneka Harry Kane akodesha ibihumbi 15 by’amapawundi iri guca ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham,Harry Kane, aba mu nzu y’akataraboneka akodesha akayabo ka miliyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda ku cyumweru kimwe kigizwe n’iminsi 7 gusa.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu w’Umwongereza ukunzwe na benshi kubera ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego,akodesha inzu ihenze cyane kuko ku cyumweru ayitangaho ibihumbi 15 by’amapawundi akura muri 200 ahembwa buri cyumweru.

Iyi nzu Harry Kane akodesha ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amapawundi ndetse ifite icyumba cya sinema,Gym,pisine,sauna,n’ubuvumo umuntu yakwihishamo aramutse atewe n’amabandi.

Kane n’umukunzi we Kate baherutse kwibaruka umwana wabo wa kabiri,bimukiye muri iyi nzu mu kwezi gushize ndetse biravugwa ko bafitanye na nyirayo amasezerano ko nibayishima bazayigura.

Iyi nzu y’akataraboneka izajya itwara Harry Kane akayabo k’ibihumbi 780 ku mwaka ku ikode ndetse biravugwa ko umukunzi we Kate yayikunze ku buryo bukomeye.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa