Kizigenza wa Man City, Kevin De Bruyne,akomeje kutaryoherwa n’umwaka wa 2023 kuko inzu ye y’agaciro mu Bubiligi yatewe n’abajura basahura bimwe mu byo atunzwe.
Bikekwa ko nta muntu wigeze agirirwa nabi muri iki gitero cyagabwe ku nzu ye i Bolderberg,iri nko mu isaha imwe mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Antwerp.
Ikinyamakuru HLN cyo mu Buholandi cyatangaje ko uyu mukinnyi wo hagati wa Manchester City -utagaragara muri iyi kipe kuva muri Kanama - yari kumwe n’abandi bakinnyi bakinana mbere yo kwerekeza muri Saudi Arabia,mu gikombe cy’isi cy’amakipe.Ubwo bujura bwabaye ku wa gatandatu.
Yaba umugore we Michele cyangwa umwe mu bana babo batatu ntibari muri iyo nzu,igihe icyo gitero cyabaga.
Bivugwa ko abakoze icyaha binjiye mu nyubako bakoresheje urwego hanyuma binjira banyuze mu idirishya rya etage ya mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *