skol
fortebet

Iradukunda Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yasezeye kuri ruhago burundu

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Iradukunda Bertrand benshi bazi nka Kanyarwanda yatangaje ko yasezeye kuri ruhago burundu nyuma yo kwerekeza muri Canada.

Sponsored Ad

Taliki 19 Ukwakira 2023 ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri Canada maze benshi batangira kuvuga ko ibyo gukina umupira w’amaguru yamaze kubireka burundu ariko nyuma aza kubinyomoza avuga ko ahubwo agiye gushaka ikipe hanze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 01 Nzeri 2023 ni bwo noneho Iradukunda Bertrand yemeje ko asezeye kuri ruhago burundu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yanditse ati "Ndetse gukina umupira w’amaguru burundu nk’uwabigize umwuga, warakoze Mana kuri cyose cyabaye muri uru rugendo".

Uyu mukinnyi wakinaga asatira anyuze ku mpande yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2012 ahereye mu ikipe ya Isonga FC nyuma aza kwerekeza muri APR FC muri 2014.

Akiva mu Ikipe y’Ingabo yerekeje muri Bugesera FC amarayo umwaka umwe, ahava yerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri abona kujya muri Mukura VS.

Avuye mu Karere ka Huye yahawe yerekeje muri Gasogi United FC mu 2018 maze nyuma muri 2021 yerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana. Ntabwo yigeze atindayo ari byo yahise agaruka mu Rwanda yerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo yari yerekeje muri Musanze FC ayisinye amasezerano y’imyaka 2 ariko ntabwo yigeze ayikinira umukino n’umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa