skol
fortebet

Iradukunda Bertrand wakiniye Amavubi na APR FC yabaye umwogoshi muri Canada

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda OG’ wakiniye amakipe arimo iy’Igihugu "Amavubi", APR FC na Kiyovu Sports, ariko akaba aheruka gusezera kuri ruhago, kuri ubu asigaye akora muri ’salon de coiffure’ muri Canada.

Sponsored Ad

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Iradukunda Bertrand yerekeje muri Canada nyuma yo gutandukana na Musanze FC yari amaze amezi abiri n’igice gusa asinyiye.

Nyuma y’ukwezi kumwe, tariki 1 Ukuboza 2023, uyu mukinnyi yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 28.

Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Iradukunda Bertrand agaragara yogosha umwana muri ’salon de coiffure’, ndetse yashyizeho amagambo agira ati "Ntakinanira umutima ushaka 🙏🏾 Inshuti nyanshuti uyibonera aho rukomeye. Warakoze muvandimwe Thierry Cikulu [Titi_art_barbepro]."

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Iradukunda yavuze ko yatangiye kwiga kogosha akimenya ko azajya muri Canada.

Ati "Nabyize ngiye kuza. Nari mfite amakuru ko ari akazi keza ino aha."

Iradukunda yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2009 mu irerero rya APR FC, mu 2014 yerekeza mu Isonga FA.

Mu makipe makuru, yakiniye APR FC yamureze, yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC na Police FC.

Uyu musore yaje kugira imvune ikomeye amara umwaka adakina ndetse kugaruka ku rwego rwiza biramugora. Icyo gihe yahise ajya muri Mukura VS mu 2018, ayigiriramo ibihe byiza.

Yakomereje muri Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na Musanze FC atakiniye umukino wemewe n’amategeko. Hanze y’u Rwanda, yakiniye Township Rollers yo muri Botswana.

Kuri we, ibyishimo bya mbere yagize muri ruhago ni bwo yabonekaga mu bakinnyi 29 batoranyijwe kujya mu irerero rya APR mu 2009 ndetse no mu Ikipe y’Igihugu.

Kunanirwa kwihanganira ububabare ni byo byatumye asezera guconga ruhago.

Mu Ukuboza, Iradukunda yagize ati “Imbogamizi zikomeye nahuye na zo ni imvune nyinshi nagize zirimo umugongo, amavi n’akagombambari. Navuga ko umupira utananiye ahubwo gukomeza kwihanganira ububabare ni byo byanze.”

Iradukunda yakiniye n’amakipe atandukanye y’igihugu mu byiciro by’abato ndetse n’inkuru. Yabifatanyaga no kumurika imideli mu bihe bitandukanye ariko cyane igihe yabaga yaravunitse kuko yakunze kugira izo mu mavi zikamushegesha bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa