skol
fortebet

Irani: Umukinnyi wa ruhago yakatiwe urwo gupfa azira guharanira uburenganzira bw’abagore

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Iran yakatiwe urwo gupfa azira kwitabira imyigaragambyo igamije guharanira uburenganzira bw’abagore.
Iyi myigaragambyo imaze igihe iba muri Irani nyuma yo kwicirwa muri gereza k’umugore witwa Mohsa azira ko atambaye igitambaro "hijab" mu mutwe.
Amakuru avuga ko uyumugore wari ufite imyaka 22 yakubiswe inkoni nyinshi bimuviramo urupfu kubera kutambara iyi hijab,ibintu byasembuye abaturage barigaragambya karahava.
Ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Iran yakatiwe urwo gupfa azira kwitabira imyigaragambyo igamije guharanira uburenganzira bw’abagore.

Iyi myigaragambyo imaze igihe iba muri Irani nyuma yo kwicirwa muri gereza k’umugore witwa Mohsa azira ko atambaye igitambaro "hijab" mu mutwe.

Amakuru avuga ko uyumugore wari ufite imyaka 22 yakubiswe inkoni nyinshi bimuviramo urupfu kubera kutambara iyi hijab,ibintu byasembuye abaturage barigaragambya karahava.

Ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga FIFPRO ryavuze ko bibabaje kandi biteye agahinda kuba uyu mukinnyi Amir Nasr-Azadani yakatiwe igihano cy’urupfu azira kwigaragambya ku bw’inyungu z’abagore.

Ryagize riti "FIFPRO yababajwe ndetse inashegeshwa n’amakuruy’umukinnyi wa ruhago Amir Nasr-Azadani ugiye kunyongwa muri Iran azira kujya mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abagore no kwishyira ukizana mu gihugu cye.

Twunze ubumwe na Amir kandi turasaba ko ahita akurirwaho icyo gihano."

Ibiro ntaramakuru ISNA bivuga ko uyu mukinnyi yafungiwe mu mujyi witwa Isfahan nyuma y’iminsi ibiri agiye mu myigaragambyo ikomeye yaguyemo abashinzwe umutekano 3 kuwa 16 Nzeri nkuko umucamanza mukuru wa Isfahan witwa Abdullah Jafari yabitangaje.

Jafari yavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 ashinjwa ubwigomeke,kuba mu mitwe itemewe n’amategeko,kurwanya abashinzwe umutekano no gukora icyaha cya "moharabeh" cyangwa gutuka Imana.

Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 16 anatangira gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Rah-Ahan.

Uyu myugariro yakiniye amakipe nka Tractor ndetse yakiniraga iyitwa FC Iranjavan Bushehr.

Ikipe ya Iran yari mu gikombe cy’isi yari yabwiwe ko bazafungwa cyangwa bakicwa nibakomeza kwanga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu n’imiryango yabo iterwa ubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa