Kigali

Isco yashimishije abafana ba Real Madrid kubera igikorwa gitangaje yakoze muri iyi mpeshyi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 2561

Abafana b’ikipe ya Real Madrid imaze iminsi mu nkundura yo kwiyubaka bishimiye cyane umukinnyi wabo Isco wafunze telefoni ye muri iyi mpeshyi yose kugira ngo amakipe yose yamwifuzaga atazamutesha umutwe.



Uyu mukinnyi wa Real Madrid ukina hagati mu kibuga yabwiwe n’umutoza Zidane ko amukeneye cyane ndetse azamwubakiraho ikipe,bituma afata umwanzuro wo kwima amatwi andi makipe yose yamwifuzaga ariyo mpamvu yakuyeho telefoni ye mu mezi asaga 3 ashize.

Isco ufite ubuhanga budasanzwe mu mupira w’amaguru,yabwiye abayobozi ba Real Madrid ko nta gahunda afite yo kuva muri iyi kipe cyane ko yabwiwe ko na Zidane ko azamuha umwanya uhagije wo gukina.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko kugeza nubu telefoni ya Isco igifunze ngo yiteguye kuzayifungura isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rirangiye Taliki ya 02 Nzeri 2019.

Mu mwaka w’imikino ushize Isco yakinnye iminota 90 inshuro 3 gusa, ariyo mpamvu Zidane yamubwiye ko azamuha umwanya uhagije muri uyu mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri wa siporo Munyangaju yagaragaye ari kunyonga...

Minisitiri mushya wa MINISPOR,Munyangaju Mimosa Aurore yafotowe atwaye...
9 December 2019 Yasuwe: 1084 0

Rayon Sports yeretse ibigwi byayo Heroes FC ikomeza gusatira APR...

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Heroes yazamutse uyu mwaka ibitego 4-1 mu...
8 December 2019 Yasuwe: 4260 0

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 4209 3

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 3212 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 4808 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 4104 0