skol
fortebet

Ishusho ya Kenya Police FC igiye gukina na Rayon Sports kuri Rayon Day 2023

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yo muri Kenya niyo izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day 2023 [Umunsi w’Igikundiro] kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 05 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium.
Kenya Police FC yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona irushwa na Gor Mahia ya mbere amanota 6 ikarusha 15 Kakamega Homeboyz iri mu nzira za Rayon Sports igihe yaba itsinze Al Hilal Benghazi.
Ikipe ya Kenya Police FC yariyubatse igura Keneth Muguna ndetse nayo iri kwitegura ngo izabe ikomeye mu mwaka w’imikino (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yo muri Kenya niyo izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day 2023 [Umunsi w’Igikundiro] kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 05 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

Kenya Police FC yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona irushwa na Gor Mahia ya mbere amanota 6 ikarusha 15 Kakamega Homeboyz iri mu nzira za Rayon Sports igihe yaba itsinze Al Hilal Benghazi.

Ikipe ya Kenya Police FC yariyubatse igura Keneth Muguna ndetse nayo iri kwitegura ngo izabe ikomeye mu mwaka w’imikino utaha.

Ikipe ya Kenya Police FC iheruka muri Tanzania aho yanganyije na Singada 1-1 tariki ya 29 Nyakanga mu gihe kuri uyu wa Kabiri banganyije na Namungo igitego 1-1.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports butsinzwe ibitego 3 mu mikino 3 aho buzahura na Elvis Rupia watsinze ibitego 27 akuraho umuhigo wa Moris Aloo Sonyi wa Gor Mahia wari ufite ako gahigo ko mu 1976.

Police FC yasoje shampiyona itsinze ibitego 57 muri shampiyona nk’agahigo n’ubwugarizi bwa kabiri bwiza, binjijwe ibitego 22.

Ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, ni bwo hazaba umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Day”, wo kwereka abafana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina uyu mukino wa gicuti.

Muri ibi birori bizabera kuri Kigali Pelé Stadium, amatike yo kuri uwo munsi yagurishijwe mu byiciro bibiri. Umufana uzagura itike mbere y’umunsi w’ibirori azishyura ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ahatwikiriye ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VIP n’ibihumbi 100 Frw muri VVIP.

Uzahitamo kugura itike ku munsi w’ibirori azatanga ibihumbi 7 Frw ku hasanzwe, ibihumbi 15 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 40 Frw muri VIP. Mu myanya y’ibihumbi 100 Frw, ibiciro bizakomeza kuba bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa