skol
fortebet

ISIS yongeye kwibutsa abakinnyi n’abafana bazitabira igikombe cy’isi ko izabibasira

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba umaze kumenyekana ku isi yose ISIS,wongeye kwibutsa abantu bose bazitabira imikino y’igikombe cy’isi ibura ukwezi kumwe ngo itangire,ko uzabibasira ndetse wafashe ifoto iriho ikirango cy’igikombe cy’isi 2018 wagikatishije icyuma ndetse wandikaho amagambo agira ati “bice bose”.

Sponsored Ad

Uyu mutwe wigambye kuva kera ko uzica abantu mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya uyu mwaka,wongeye kwibutsa abantu bose ko witeguye ndetse wibutsa abambari bawo kwitegura bakazakora ubwicanyi mu Burusiya.

ISIS yasohoye iyi foto ndetse yandikaho ngo "Bice bose"

ISIS imaze iminsi isohora amafoto yaciye imitwe abakinnyi b’ibyamamare ndetse ufatiyehoicyuma abandi barimo Messi,wongeye kwigamba ubundi bwicanyi.

Leta y’Uburusiya yatangaje ko yiteguye gucunga neza umutekano w’abafana batandukanye bazitabira iki gikombe cy’isi ndetse bamara impungenge ababonye aya mafoto y’ibi byihebe.

Icyatumye ISIS yifuza kwibasira abantu mu gikombe cy’isi nuko Leta y’Uburusiya iherutse kwica ibyihebe 11 byo mu idini ya Islam byashakaga guhungaba nya umutekano.

Amwe mu mafoto ISIS yasohoye ibwira abantu ko izibasira abazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa