Umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake kubera ijwi rye ndetse n’ibyegeranyo birimo ubuhanga akora kuri RBA, Ismaël MWANAFUNZI, agiye kurushinga n’umunyamakuru mugenzi we MAHORO Claudine nawe wamenyekanye kuri TV10 mu gisata cy’amakuru.
Amakuru yizewe agera ku UMURYANGO avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe.
Ku butumire bugenewe inshuti n’abo mu miryango ya Ismaël Mwanafunzi na Mahoro dufitiye kopi, bigaragara ko ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023.
Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera muri Katederale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10 icyakora amakuru avuga ko amaze igihe iby’itangazamakuru yarabihagaritse kuko yari asigaye aba hanze y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Uyu mukobwa abonye umugabo uzi ubwenge. Bazagire urugo ruhire