skol
fortebet

Itamar Einhorn yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024

Yanditswe: Monday 19, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Itamar Einhorn wa Israel Premier -Tech yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024,nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 17 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 129.4.

Sponsored Ad

Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 95 bari bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.Ni nabwo bwa mbere Tour du Rwanda igeze muri aka karere ka Nyaruguru.

Uyu munya Isiraheli w’imyaka 26,yatsinze abo bari bahanganye nyuma yo gukina neza ibirometero bya nyuma agategura kunyonga igare cyane mu kivunge dore ko basoreje ahatambika.Uyu yahise yambara umwenda w’umuhondo by’agateganyo.

Abakinnyi benshi basoje bakurikiranye hamwe, William Lecerf Junior wa Soudal Quick-Step aba uwa kabiri.

Nta mukinnyi ukomoka mu Rwanda waje muri 10 ba mbere kuko higanjemo abakinnyi bakina mu bihugu bikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi.

Irushanwa rigitangira,Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumva Shemu (May Stars) na Alexandre Mayer (Maurice) bahise bataka bagerageza gukorana byatumye basiga abandi iminota isaga 8.

Mu birometero bya nyuma,Pierre Latour wa TotalEnergies na Zeray Araya wa Eritrea, basohotse mu gikundi bagerageza gusiga bagenzi babo ariko ntibyabakundira gutsinda kuko cyabafashe.

Itamar asanzwe ari umukinnyi ukomeye kuko yatwaye shampiyona ya Israel mu gusiganwa mu muhanda ya 2023 na 2021.

Kuri uyu wa Kabiri,abasiganwa bazava i Huye berekeza i Rusizi aho bazanyura mu ishyamba rya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa