skol
fortebet

Itamar Einhorn yegukanye akandi gace ka Tour du Rwanda 2024

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Israel Itamar Einhorn w’imyaka 27,ukinira ikipe ya Israel Premier -Tech yatwaye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2024 (Rukomo -Gicumbi: 158 Km),akoresheje akoresheje 3h29’57’’.

Sponsored Ad

Mugenzi we bakinana muri Israel Premier -Tech, Peter Jospeh Blackmore aragumana umwenda w’Umuhondo.Amaze gukoresha 15h31’09’’ nyuma y’ibilometero 627 bimaze gukinwa.

Ni inshuro ya kabiri Itamar Einhorn yegukanye étape muri iyi Tour du Rwanda kuko yatwaye étape ya 2 Muhanga-Kibeho kuwa mbere.

Kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 24 Gashyantare 2024, hakinwe umunsi wa karindwi wa Tour du Rwanda,mu gace karekare kurusha utundi kahagurukiye mu Rukomo i Gicumbi gasorezwa i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158.

Abakinnyi batandatu barimo na Itamar bayoboye isiganwa igihe kinini kugeza risojwe aho Itamar yahanganye n’undi mukinnyi umwe basize abandi.

Mu birometero bitanu bya nyuma,aba bari bafite ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 gusa ku musozo bagabanyije basigamo amasegonga make.

Ni inshuro ya gatandatu Tour du Rwanda iri kuba ku iri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.


Uko urutonde rusange ruhagaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa