skol
Kigali
startimes

Ivan Rakitic yahishuye uko Messi na Suarez batari inshuti ze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 September 2020 Yasuwe: 1689

Umukinnyi wo hagati Ivan Rakitic wari umaze imyaka 6 mu ikipe ya FC Barcelona yavuze ko mu bakinnyi bari inshuti ze muri iyi kipe hatarimo Luis Suarez na Lionel Messi nubwo ngo buri wese yubahaga undi.


Rakitic uheruka kuva muri FC Barcelona akisubirira muri Sevilla FC yari yavuyemo,yavuze ko umubano we na Lionel Messi n’inshuti ye Luis Suarez utari ku rwego rwo hejuru ahubwo ngo hagati yabo harimo kubahana gusa.

Uyu munya Croatia niwe mukinnyi wa mbere warekuwe na FC Barcelona nyuma y’aho umutoza Ronald Koeman yari amaze guhabwa akazi.

Nubwo yatwaranye Champions League ya 2015 n’ibindi bikombe bitandukanye na Messi na Suarez,uyu Rakitic yavugaga ko umubano we n’aba bagabo wari ukubahana gusa batari inshuti.

Yagize ati “Umubano wanjye nabo [Messi na Suarez] ntabwo wari umeze nk’umwe w’inshuti zikomeye.Ndatekereza ko biba bigoye mu ikipe y’abantu 23 na 24.

Inshuti zanjye za hafi zari Andres Iniesta, [Marc-Andre] ter Stegen, [Kevin-Prince] Boateng na Junior Firpo mu mwaka ushize.

Ariko bombi ndabubaha.Twarakinannye imyaka 6 kandi bari abakinnyi b’ingenzi.Igihe cyose nzahora mbubaha.Mu gihe cya Guma mu rugo twari kumwe,twari abaturanyi.Ndabashimira uko bamfashe mu myaka twamaranye.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 wabaye kapiteni wa Sevilla mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelona,agiye gukurikirwa na Suarez ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kuva muri iyi kipe ya Barca.

Amakuru aravuga ko Suarez ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid nyuma y’aho ku munsi w’ejo asheshe amasezerano yari afitanye na FC Barcelona.

Messi we azaguma muri FC Barcelona nyuma y’aho iyi kipe yanze kumurekura ku buntu muri iyi mpeshyi ivuga ko umukeneye agomba gutanga akayabo ka miliyoni 700 z’amayero.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yamaze kugera muri Kenya guhangana na Gor Mahia

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa kumi n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu...
3 December 2020 Yasuwe: 686 0

Real Madrid yiyemeje kugurana Eden Hazard undi mukinnyi mwiza ku...

Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bibi cyane muri uyu mwaka w’imikino,yatangiye
2 December 2020 Yasuwe: 2866 0

Umwana wa Diego Maradona yasabye Lionel Messi ikintu gitangaje...

Umwana wa Diego Maradona yasabye kizigenza Lionel Messi nawe ukomoka muri...
2 December 2020 Yasuwe: 4491 0

Rayon Sports yavuze ku bakinnyi bayo bivugwa ko barwaye Malaria

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye ko nta mukinnyi wayo urwaye Malaria...
2 December 2020 Yasuwe: 2162 0

APR FC yamuritse imyenda izambara muri uyu mwaka mushya w’imikino yakozwe...

Kuri uyu wa Kabiri iya 01 Ukuboza, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye...
2 December 2020 Yasuwe: 1831 0

Zinedine Zidane yakomoje ku byo kwegura muri Real Madrid ikomeje...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,yatangiye kotswa igitutu nyuma y’aho...
2 December 2020 Yasuwe: 1399 0