skol
fortebet

Jhonatan Restrepo yongeye kwegukana Agace ka Huye-Rusizi muri Tour du Rwanda

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Colombia,Jhonatan Restrepo yongeye kwegukana Agace ka Tour du Rwanda kava i Huye kerekeza i Rusizi,nk’uko yabikoze mu 2020.Kareshyaga n’ibilometero 140,3.

Sponsored Ad

Kuri iyi nshuro muri 2024, uyu Munya-Colombia w’imyaka 30 ari kumwe n’Ikipe ya Polti-Kometa,yegukanye aka gace bigaragara ko kamworohera cyane.

Umuholandi Pepijn Reinderink w’imyaka 21, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo nk’umaze gukoresha ibihe bito ku rutonde rusange.

Iri rushanwa ryatangiye abakinnyi benshi bashaka kuyobora birangira ababigezeho ari batanu barimo: Habteab (Bike Aid), Mugalu (May Stars), Munyaneza (Rwanda), Geary (Afurika y’Epfo) na Tuyizere (Java Inovotec).

Aba bayoboye isiganwa igihe kirekire.Kuri iyi nshuro, Tour du Rwanda yanyuze mu Ishyamba rya Nyungwe ku nshuro ya gatatu. Yaherukaga kuhanyura mu 2016 no mu 2020.

Ubwo iri rushanwa ryari rigeze mu bilometero 10 bya nyuma,uwitwa William Lecerf Junior wa Soudal Quick-Step,yahise yataka asiga igikundi,agera ku Ruganda rw’Icyayi rwa Shagasha yashyizemo amasegonda 15.

Mu bilometero bibiri bya nyuma, Rolland na Lecerf bagenderaga hamwe, bagiye gushaka uyu wari ugiye birangira igikundi kimugaruye.

Nyuma yo kwataka cyane irushanwa rigiye gusoza,Itamar wari wambaye umwambaro w’umuhondo yasizwe n’igikundi cyari kiyobowe n’Ikipe ya Soudal Quick-Step ku kilometero cya 117,atakaza uwo mwambaro gutyo.

Amakipe 19 ni yo akiri mu irushanwa, ariko abakinnyi batangiye agace ko kuri uyu wa Kabiri ni 92 gusa kuko abandi babiri batageze i Kibeho bakiri ku magare.

Ni ku nshuro ya gatatu agace ka Tour du Rwanda kasorejwe i Rusizi. Ni nyuma y’agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2016, kavuye i Karongi kerekeza i Rusizi.

Agace ka Huye-Rusizi kaherukaga gukinwa mu 2020 aho kegukanywe nanone n’Umunya-Colombia Johnatan Restrepo Valencia.

Restrepo ni we ufite agahigo ko kwegukana uduce twinshi muri Tour du Rwanda aho amaze gutsinda turindwi [wongeyemo ak’uyu munsi], akaba yaranyuze kuri Ndayisenga Valens na Eyob Metkel begukanye uduce dutanu.

Agace kahesheje uyu Munya-Colombia gukora amateka ni aka Kigali-Rubavu muri Gashyantare 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa