skol
fortebet

Joachiam Ojera na Luvumbu bishongoye kuri APR FC nyuma yo kuyibabaza

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Rayon Sports babiri,Joachiam Ojera na Heritier Luvumbu bavuze ko gutsinda APR FC byoroshye nubwo benshi bayitinya cyane.

Sponsored Ad

Ibi babitangaje nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0 bakayitwara igikombe cya Super Cup,mu mukino wari witezwe cyane.

Joackiam Ojera yagize ati "Narabivuze ko APR FC ari ikipe yoroshye gutsinda ndetse uyu munsi twabyerekanye,by’umwihariko kuri njye natsinze igitego.Twari turi hejuru yayo."

Ku rundi ruhande,Luvumbu nawe yavuze ko iyi kipe yoroshye kandi umukino w’uyu munsi waboroheye.

Yagize ati "twakinnye neza dutsinda ibitego 3.Kuri njyewe umukino wa APR FC uba woroshye."

APR FC imaze imikino 3 yikurikiranya idatsinda Rayon Sports ndetse uyu munsi byabaye bibi cyane kuko yatsinzwe ibitego byinshi mu mukino yagowe cyane na Joachiam Ojera.

Uyu Ojera yakoreweho amapenaliti abiri mu minota ya nyuma byatumye abafana ba APR FC bataha bababaye.

Hari Hashize imyaka 7, Rayon Sports idatsinda APR FC ikinyuranyo cy’ibitego 3.

Rayon Sports yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe miliyoni 5 Frw.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama, yakirwa na Gasogi United muri Shampiyona.

APR FC yo izakira Gaaadiidka FC yo muri Somalia mu mukino wa mbere w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa