skol
fortebet

Joackiam Ojera yavuze ku guhamagarwa kwe mu ikipe ya Uganda

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Joackiam Ojera ukinira Rayon Sports, uheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yavuze ko bitamutunguye kuko amaze iminsi yitwara neza.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoza mushya wa Uganda, Paul Put, yatangaje abakinnyi 36 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu kizahuramo na Guinée na Somalia.

Joackiam Ojera ukina aca ku mpande asatira izamu muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiriwe icyizere n’uyu mutoza w’Umubiligi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ojera yavuze uko yakiriye kongera guhamagarwa muri Uganda Cranes yaherukagamo mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2021.

Ati “Ni ibintu byiza cyane iyo umukinnyi abashije gukinira Ikipe y’Igihugu cye. Maze iminsi nitwara neza muri Rayon Sports, gusubira mu Ikipe y’Igihugu ntabwo byantunguwe kuko narabikoreye cyane.”

Yakomeje avuga ku mutoza mushya [Paul Put] ndetse n’intego y’iyi kipe muri rusange.

Ati “Ni umutoza mwiza najyaga mu kurikira. Uganda Cranes ni ikipe iba ishaka kwitara neza, ndatekereza ari na ko bizagenda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.”

Ojera ni we mukinnyi rukumbi wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda muri benshi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse by’umwihariko muri Rayon Sports ikinamo Abanya-Uganda bane barimo Umunyezamu Simon Tamale na ba Rutahizamu Musa Esenu na Charles Bbaale.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’Igihugu ya Uganda iri mu itsinda rya karindwi aho iri kumwe na Algeria, Guinée, Somalia, Mozambique na Botswana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa