skol
fortebet

Jose Mourinho yemeje ko Arsenal itazatwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka

Yanditswe: Monday 18, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko ikipe iyoboye Premier League,Arsenal,nta mahirwe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kandi aracyumva Manchester City ariyo ishobora kucyisubiza.

Sponsored Ad

Ikipe ya The Gunners yarangije icyumweru iyoboye nyuma yo gutsinda Brighton ibitego 2-0,irusha Liverpool na Aston Villa inota rimwe, mu gihe City yishyuwe ibitego bibiri yari yatsinze mu rugo Crystal Palace,bituma irushwa amanota atanu n’iri ku mwanya wa mbere.

Ikipe ya Arsenal niyo iri ku isonga aho irusha amanota atanu City, gusa byitezwe ko iyi kipe yatwaye ibikombe bitatu umwaka ushize izagaruka ikomeye bidasanzwe mu gice cya kabiri cya shampiyona cyane ko abakinnyi bayo bavunitse nka Kevin de Bruyne bazaba bagarutse.

Mourinho avuga ko Man City ifite abakinnyi benshi kandi beza,ku buryo yanakora amakipe abiri y’abakinnyi 11 bari ku rwego rw’isi.

Ibi bituma ayiha amahirwe yo kuzongera kwegukana shampiyona y’uyu mwaka ndetse ko izagorwa na Liverpool cyane, nubwo yifuza kubona Arsenal itwara igikombe imbere y’aya makipe yombi.

Abajijwe n’uwahoze ari umukinnyi we wo hagati muri Chelsea, John Obi Mikel, kuri Obi One Podcast,ikipe izegukana Premier League, Mourinho yasubije ati: ’Man City 51 [ku ijana] na Liverpool 49 %.’

Amubajije niba ikipe iyoboye shampiyona Arsenal nta mahirwe ayiha, Mourinho yakuruye isura, asubiza ati: oya [’Na’].

Mikel yahise aseka,abwira uyu wahoze ari umutoza we ati: ’ubukeba buracyahari!’

Mourinho yakomeje agira ati: ’Ariko ntabwo ari ubukeba… ntabwo ari igihe gikwiye [kuri bo].

Mvugishije ukuri,ubukeba ku ruhande kuko nshobora kubikora, nakwifuza ko batwara igikombe, nifuza ko aba gatatu [ikipe ya gatatu mu gushaka igikombe].

’Nibyo koko Chelsea ntabwo izagitwara, ibyo nta kibazo, ntabwo rero ntekereza kuri Chelsea.

’Nibyo koko Manchester United ntabwo igiye kugitwara,simvuze na Man United, bityo n’izi eshatu kandi muri aba batatu nakwishimira ko Arsenal igitwara.

’Nakwishimira cyane [kubabona] bakuraho kiriya kintu, ariko ngira ngo ni 51-49 [hagati ya City na Liverpool].

’Kandi ndavuga 51-49 kuko iyo imikino myinshi ije, Man City iba ifite amakipe abiri!’

Ikipe ya Manchester City ntabwo izagaragara muri Premier League kugeza ku ya 27 Ukuboza kubera ko yerekeje mu gikombe cy’isi cy’amakipe, bivuze ko Arsenal cyangwa Liverpool zishobora kongera ikinyuranyo ubwo zizahurira kuri Anfield mu mpera z’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa