skol
fortebet

Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda afata umwambaro w’umuhondo

Yanditswe: Friday 23, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza w’imyaka 21, Peter Jospeh Blackmore ukinira Israel-Premier Tech yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024, ahita anafata umwambaro w’umuhondo awambuye William Lecerf Junior.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwitwara neza ku musozi uzwi nko kwa Mutwe,uyu mwongereza yakomeje kugenda imbere mu gikundi cy’abakinnyi batanu birangira atsindiye ku murongo Jhonatan Restrepo wa Polti Kometa bari bahanganye.

Blackmore wasatiriye mu kilometero cya nyuma, yakoresheje amasaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 14, anganya ibihe na Restrepo Jhonatan wa Polti-Kometa mu gihe Ilkhan Dostiyev wa Astana yasizwe amasegonda atanu.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ’Karadiyo’ yabaye uwa 10 yasizwe amasegonda 53 naho William Junior Lecerf wari wambaye uwambaro w’umuhondo aba uwa 14 yasizwe amasegonda 57.

Ku rutonde rusange, Blackmore ni uwa mbere amaze gukoresha amasaha 12 n’amasegonda 25, aarusha Ilkhan Dostiyev wa Astana amasegonda 11 na Restrepo Jhonatan wa Polti-Kometa amasegonda 11 mu gihe Lecerf ari uwa kane arushwa amasegonda 55.

Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric wa 15 arushwa iminota ine n’amasegonda 20, akurikiwe na Masengesho usigwa iminota ine n’amasegonda 40. Ni mu gihe Mugisha Moise yageze ku mwanya wa 22, arushwa iminota 11 n’amasegonda 38.

Abakinnyi 69 ni bo basoje isiganwa mu gihe ryari ryatangiwe na 75.

Aka gace ka 6 kavaga Musanze kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera ya 93.3km,karanzwe no kwihagararaho ku ikipe ya Soudal Quick Step yari ifite umwenda w’umuhondo ariko ihabwa akazi gakomeye na Total Energies ya Pierre Latour watatse inshuro nyinshi.

Irushanwa rigitangirira ku mugezi wa Mukungwa,abakinnyi benshi bagerageje gucomoka ariko bagorwa no gucika bagenzi babo kuko bahitaga babagarura.

Icyakora,ku Kilometero cya 48 urenze gato kwa Nyirangarama, Umwongereza Chris Froome yacomotse bagenzi be.

Uyu yagiye wenyine umwanya muto,aza gufatwa n’abandi babiri ndetse baza gufatwa n’igikundi nyuma ubwo Latour yatakaga.

Ku kilometero cya 58, igikundi cyigabanyijemo ibice bibiri,haza itsinda rya mbere ry’abakinnyi 18 ryari riyobowe na Latour na William Junior Lecerf na Masengesho Vainqueur.

Intambara ikomeye yatangiye abakinnyi bagiye kugera i Shyorongi aho abakinnyi benshi bagerageje kwataka barimo na Merhawi Kudus uri mu bakomeye.

Irushanwa rigana ku musozo ryacitsemo ibice byinshi kugeza bageze kuri Mont Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa