skol
fortebet

Jurgen Klopp yasezeye ku ikipe ya Liverpool agiye kuvamo

Yanditswe: Friday 26, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Jürgen Klopp yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva ku mirimo ye yo gutoza ikipe ya Liverpool mu mpera z’uyu mwaka w’imikino,ndetse ngo yamaze kubimenyesha ba nyir’ikipe ko yifuza kuva ku mwanya we mu mpeshyi.

Sponsored Ad

Jurgen Klopp n’umutoza w’umunyabigwi wari umaze imyaka icyenda atoza Liverpool ndetse yongeye kuyihesha igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 30 itagikoraho.

Klopp yigaruriye imitima y’abafana ba Liverpool kubera gutsinda no kongera kugarura igitinyiro cyayo i Burayi.

Klopp yageze muri Liverpool muri 2015,ayihesha ibikombe bikomeye birimo Premier League ya 201/2020,Champions League mu mwaka wa 2019.

Jurgen Klopp avuga ko yabwiye Liverpool mu Gushyingo ko afite gahunda yo kugenda mu mpera z’uyu mwaka w’imikino kandi ko itangazo rye ryo kuva muri iyi kipe rije none kugira ngo bisobanuke neza ndetse no gushaka umusimbura we bitangire kare.

Klopp ati: "Nzava muri iyi kipe,mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.Ndabyumva ko bibabaje ku bantu benshi muri aka kanya, kubyumva bwa mbere, ariko birumvikana ko nshobora kubisobanura - cyangwa byibuze nkagerageza kubisobanura.

Nkunda ibintu byose bijyanye n’iyi kipe, nkunda ibintu byose bijyanye n’umujyi, nkunda ibintu byose ku bafana, nkunda ikipe, nkunda abakozi. Nkunda byose. Ariko gufata iki cyemezo birakwereka ko nzi neza ko aricyo ngomba gufata.Nkunda Liverpool ariko imbaraga ziranshiranye.

Nta kibazo mfite ubu,ariko ukuri nuko nziko ntakomeza gukora akazi buri gihe,buri gihe,buri gihe.

Nyuma y’imyaka tumaranye kandi nyuma y’igihe cyose twamaranye na nyuma yibintu byose twanyuzemo, icyubahiro cyanjye kuri mwe cyariyongereye, urukundo rwanjye rwabaye rwinshi kuri mwe kandi icyo mbagomba ni ukuri."

Jurgen Klopp yatangiye gutoza Liverpool mu Kwakira 2015, asimbuye Brandan Rodgers, iyi kipe iri ku mwanya wa 10 muri Premier League nyuma yo kunganya na Everton igitego 1-1 ndetse no gutangira nabi shampiyona 2015-16.

Byasabye imikino itatu kugira ngo abone intsinzi ye ya mbere,atsinze Chelsea ibitego 3-1 nyuma yo kunganya na Tottenham na Southampton.

Liverpool yarangije shampiyona ku mwanya wa munani, mu gihe yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Europa League na League Cup.

Jurgen Klopp niwe mutoza watsinze cyane kurusha abandi batoje Liverpool mu marushanwa yose ugendeye ku mpuzandengo kuko afite 60.7% mu mikino 50 n’irenzeho.

Niwe mutoza wenyine wa Liverpool watwaye ibikombe byose bikinirwa mu Bwongereza n’i Burayi,birimo Premier League, Champions League,igikombe cy’isi cy’amakipe,super cup, FA Cup na League Cup.Icyakora ntabwo aratwara Europa League.

Abatoza bamwungirije Pepijn "Pep" Lijnders na Peter Krawietz na bo bazahita bava muri Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa