skol
fortebet

Jurgen Klopp yibasiriye Ramos wavunnye Mohamed Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool Jurgen klopp yageze nyuma agira icyo atangaza ku ikosa Sergio Ramos yakoreye kizigenza we Mohamed Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabereye I Kiev muri Gicurasi.

Sponsored Ad

Jurgen Klopp watsinzwe ibitego 3-1 muri uyu mukino yavuze ko ikosa Ramos yakoreye Mohamed Salah yarikoze ku bushake ndetse yari akwiriye guhanwa bikomeye kuko yanakubise inkokora umunyezamu we Lloris Karius bigatuma akina uyu mukino yataye ubwenge byatumye atanga igitego cya 3 Bale yamutsinze.

Klopp yashinje ubugome Ramos wavunye urutugu Salah

Klopp yagize ati “Nabonye amashusho nyuma y’umukino.iyo urebye neza amashusho,ubona ko Ramos yabikoze yihuta n’ubugome.Yego ni amahirwe kuri we gusa bwari ubugome.Sintekereza ko Mo yigeze avunika kuriya mbere.ntabwo twagombaga gutsindwa kuriya.Gukubita inkokora umunyezamu wacu,warangiza ukavuna rutahizamu wacu,ugatsinda.

Ni amateka.Ramos yavuze ibintu byinshi ntigeze nkunda na gato.Sinza nkunda ibisobanuro.Ashobora kuba yarumvise ari ibintu bisanzwe,gusa ntibisanzwe.Iyo haza kuba hari VAR aho umuntu yari kongera kureba,ubanza hari gutangwa ikarita itukura aho kwibaza ngo ibi ni ibiki?.”

Klopp yavuze ko inkokora Ramos yakubise Karius yatumye atitwara neza

Klopp yavuze ko Ramos asanzwe akora amakosa ku mukino wa nyuma kugira ngo abo bahanganye batsindwe ku buryo bworoshye aho yatanze urugero ku ikarita y’umutuku yahawe Juan Cuadrado bitewe na Ramos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa