skol
fortebet

Juvenal yahishuye ikintu gikomeye Kiyovu Sports ikwiye kwigira kuri Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko abayobozi bo muri Kiyovu Sports bakwiye kwicara bakigira byinshi kuri Rayon Sports n’abafana bayo.

Sponsored Ad

Ibi uyu yabitangaje ku cyumweru gishize mu kiganiro Cafe Sports gitambuka kuri Television y’u Rwanda.

Juvenal yashimagije Abafana ba Rayon Sports, avuga ko nubwo ikipe yabo itari kwitwara neza, bakomeza kuyiba hafi bakayifasha, mu gihe aba Kiyovu Sports bo ngo bayitaye bakigendera.

Juvenal Ati " Njyewe mu myaka 3 maze,Rayon Sports nyibonye muri uyu mwaka wa nyuma, ariko imyaka 2 ya mbere, Rayon Sports abafana baruzuraga kandi nta kintu yari ifite.

Ntabwo yahanganaga, twarayitsindaga rwose ku buryo bugaragara, n’andi makipe yarayitsindaga ariko abafana bakaboneka."

Yavuze ko nubwo Rayon Sports ari mucyeba, ariko hari amasomo menshi kandi meza Kiyovu Sports ikwiye kuyigiraho .

Yavuze ko nubwo abayobozi bagirana ibibazo hagati yabo, bakomeza bagakunda ikipe yabo.Ati " Yaba iri mu bihe bibi barayiherekeza ,yaba iri mu bihe byiza barishima , ariko twebwe iwacu ( muri Kiyovu Sports) ntabwo ariko bimeze ,intsinzi iyo ibonetse ni iya twese, ariko twatsindwa bikitwa iby’abayobozi".

Mvukiyehe Juvenal yatangiye kuyobora Kiyovu Sports muri 2020, gusa yagiye ahura n’inzitizi za bamwe mu bahoze bayobora Kiyovu Sports, barimo nka Ntarindwa Theodore na Ndorimana Jean François Regis,Umuyobozi wa Kiyovu Sports association.

Uyu byarangiye ahiritse Juvenal ku buyobozi asigarana Kiyovu Sports ndetse yamusunikiye kugura ikipe ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa