skol
fortebet

Juventus yahaye Arsenal abakinnyi 3 kugira ngo ibone Lacazette

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Juventus irifuza cyane rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Alexandre Lacazette ariyo mpamvu yashyize hanze abakinnyi 3 bakomeye yifuza kumugurana.

Sponsored Ad

Juventus iheruka guha akazi Andrea Pirlo ngo abe umutoza mukuru usimbura Maurizio Sarri,yatangiye gushaka abakinnyi bashya no kwirukana abatakiyifitiye akamaro.

Juventus yahaye Arsenal abakinnyi 3 barimo Gonzalo Higuain, Douglas Costa, Cristian Romero kugira ngo ibone uyu Lacazette.

Arsenal irashaka amafaranga yo kubaka ikipe ikomeye ariyo mpamvu harimo abakinnyi benshi ishaka kugurisha barimo n’uyu mufaransa Lacazette.

Ntabwo Arsenal iremeza ko yagurisha Lacazette gusa amakuru atangazwa n’ibinyamakuru n’uko ishobora kumurekura nimara kongerera amasezerano Kapiteni Aubameyang.

Arsenal ishobora kwemera Costa kuko ishaka kongera imbaraga mu busatirizi ndetse n’uyu Romero iramukeneye kuko ari myugariro kandi aricyo gice Arsenal ifitemo ibibazo bikomeye.

Arteta nta mafaranga menshi yahawe yo kugura abakinnyi ahubwo yasabwe kurekura abo adakeneye akabona amafaranga yo kugura.

Abakinnyi bashobora kurekurwa ni Mesut Ozil, Ainsley Maitland-Niles, Matteo Guendouzi, Sokratis, Henrikh Mkhitaryan, Sead Kolasinac na Lucas Torreira.

Ku munsi w’ejo hiriwe amakuru yavugaga ko Arsenal yahaye Atletico Madrid abakinnyi bayo 3 barimo Hector Bellerin, Lucas Torreira cyangwa Alexandre Lacazette kugira ngo ibone Thomas Partey.

Arsenal irifuza cyane uyu mukinnyi ariko Atletico Madrid yavuze ko ikipe yose ishaka Partey igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 45 z’amapawundi kugira ngo imubone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa