skol
fortebet

Kampani ya Betting S4Africa - Rwanda irashinjwa ubwambuzi

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Abatsindiye intego mu mikino yabaye mu mpera z’ icyumweru gishize ariyo Manchester united vs Sunderland, Arsenal vs West Brom, Hull City vs Man city, Paris St Germain vs Lorient na Monaco vs Caen baravuga ko kampani bari bategeyemo ariyo Sports For Afurica(S4Africa) yanze kubishyura intego batsinziye.
Aba baturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko aya makipe yagiye atsinda andi akanga bihuje n’ uko n’ intego zabo.
Valens Ndindiriyimana uhagarariye utuye mu Kagari ka Gahogo, mu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Abatsindiye intego mu mikino yabaye mu mpera z’ icyumweru gishize ariyo Manchester united vs Sunderland, Arsenal vs West Brom, Hull City vs Man city, Paris St Germain vs Lorient na Monaco vs Caen baravuga ko kampani bari bategeyemo ariyo Sports For Afurica(S4Africa) yanze kubishyura intego batsinziye.

Aba baturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko aya makipe yagiye atsinda andi akanga bihuje n’ uko n’ intego zabo.

Valens Ndindiriyimana uhagarariye utuye mu Kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko yafashe amatike yose we na bagenzi be bagiye batsindiraho ayishyikiriza umucungamutungo w’iyi Kampani mu Karere ka Muhanga ariko ngo amwohereza mu ishami rya Nyabugogo, naho ahageze nabo bamutuma ku cyicaro cyabo kiri mu Kiyovu ariko ngo aho hose bamubwira ko nta mafaranga bafite yo kubishyura.

Ati “Nafashe moto kugira ngo nsange batarajya kuruhuka saa sita, ariko natunguwe no kubona nta muntu numwe ushaka kumva ikibazo cyacu ahubwo bose bantaye aho bajya gufungura bagarutse bambwira ko nta mafaranga bafite yo kutwishyura ahubwo bansaba ko nsubira i Muhanga nkazategereza ikindi gihe.”

Ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana n’umucungamutungo wa Kampani ku cyicaro gikuru bikaba bitaragishobokera.

Umuyobozi ushnzwe uburezi akaba ari nawe ushinzwe gutanga amakuru mu Karere ka Muhanga Sebashi Claude, avuga ko iki kibazo batari bakizi ahubwo ko basaba uru rubyiruko ko rwaza ku biro by’Akarere bakaruhuza n’umugenzuzi w’umurimo akizera adashidikanya ko bazagikemura

Ibihumbi birenga magana atatu by’amafaranga y’uRwanda niyo bashinja iyi Kampani ko yanze kubishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa