skol
fortebet

Kandidatire ya Gacinya wayoboye Rayon Spots yongeye guteshwa agaciro muri FERWAFA

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gacinya Chance Denys wari wajuririye icyemezo cyo gutesha agaciro kandidatire ye muri FERWAFA, ndetse ubujurire bwe bugahabwa agaciro, yongeye kwangirwa, ku mpamvu zo gukemanga ubunyangamugayo bwe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 12 Kamena, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryamenyesheje abantu batatu bari bajuririye ibyemezo byo gusubiza inyuma kandidatire zabo muri iri shyirahamwe, umwanzuro wafashwe na komisiyo y’ubujurire y’amatora.
Muri abo bantu batatu; ari (...)

Muri abo bantu batatu; ari bo Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denys na Fidele Kanamugire; uwari wemerewe, yari umwe ari we Gacinya wabaye Perezida wa Rayon Sports wifuzaga kwiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

Indi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena, igaragaza ko Gacinya Chance Denys yongeye kwangirwa nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora yasuzumye ubunyangamugayo bw’abiyamamariza ku myanya ya komite nyobozi.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, kigaragaza ko yahamijwe ibyaha, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, hafashwe icyemezo.

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’Ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA)”

Gacinya Chance Denys wigeze gutabwa muri yombi mu mpera za 2017, yarezwe ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe, byari bishingiye ku mirimo yakozwe na Kompanyi ye yitwa MICON.

Gusa ibi byaha yari akurikiranyweho yabigizweho umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, muri Nyakanga 2018, ahita arekurwa.

Ibitekerezo

  • Nagende ayitange muli Rayon
    Ferwafa ikeneye abantu binyangamugayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa