skol
fortebet

#PL: Kapiteni wa Luton Town yaguye mu kibuga bituma umukino usubikwa/Man City ikomeje guhunga igikombe

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Luton Town, Tom Lockyer yagaruye ubwenge nyuma yo kugwa mu kibuga mu mukino wa Premier League wabahuzaga na Bournemouth,waje no gusubikwa utarangiye.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yakomewe amashyi n’amakipe yose ubwo yasohorwaga ateruwe akajyanwa mu bitaro, umukino ugahagarara.

Ikipe ya Luton yagize iti: "Twese twizeye kandi turi gusengera umuyobozi wacu akaba na kapiteni Tom Lockyer".

"Ntabwo tuzi neza uko byose byagenze n’intambwe zizakurikiraho kuri iki cyiciro ariko turashimira Bournemouth n’amakipe y’abaganga ku butabazi bahise batanga, bwari butangaje cyane."

Nyuma yo kwemezwa ko umukino usubitswe, abakinnyi ba Luton n’aba Bournemouth bagarutse mu kibuga kugira ngo bakomere amashyi abafana, umuyobozi wa Hatters [uko bita Luton], Rob Edwards bigaragara ko afite amarangamutima.

Lockyer kandi yigeze kugwa mu kibuga ubwo Luton yakinaga umukino wa kamarampaka mu gushaka kuzamuka muri Premier League.Icyo gihe yatsinze Coventry muri Gicurasi ariko uyu mukinnyi yahise ajyanwa kwa muganga.

Uyu yabazwe umutima ariko yemererwa n’abaganga kongera gukina.Kuri iyi nshuro benshi bahangayitse cyane ndetse hari abaketse ko apfuye.

Abakinnyi n’abatoza bemeje ko batakomeza umukino mu bihe nk’ibyo bituma umukino usubikwa.

Umukino wasubitswe ku munota wa 65 amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu yindi mikino yabaye,Man City yari mu rugo yongeye gutungura benshi inganya na Crystal Palace ibitego 2-2.

Icyakora iyi kipe yageze ku munota wa 75 ifite ibitego 2-0 yari yatsindiwe na Jack Grealish ku munota wa 24 na Rico Lewis ku wa 54.

Icyakora ku munota wa 76,Palace yishyuye ibifashijwemo na Mateta hanyuma uyu rutahizamu akorerwaho penaliti ku munota wa 4 w’inyongera.Iyi penaliti yatsinzwe neza na Micheal Olise.

Man City imaze gutsinda umukino umwe mu mikino wa Luton muri 6 iheruka gukina muri Premier League.

Yanganyije ibitego:

4-4 na Chelsea
1-1 na Liverpool
3-3 na Tottenham
itsindwa 1-0 na Aston Villa
itinda 2-1 Luton
inganya 2-2 na Crystal Palace

Man City mu mikino 3 ikurikiranye iheruka gukinira ku kibuga cyayo ETIHAD Stadium muri Premier League yose yarayinganyije kandi yishyuwe ibitego yatsinze mbere.Ubu ifite amanota 34 mu gihe Liverpool ya mbere ifite 37 n’umukino itarakina.

Uko indi mikino yagenze:

Newcastle 3-0 Fulham
Chelsea FC 2-0 Sheffield Utd

Iteganyijwe kuri iki cyumweru:

Arsenal × Brighton
Brentford × Aston villa
Wast Ham × Wolves
Man Utd × Liverpool

Urutonde n’amanota

1. Liverpool 37pts
2. Arsenal 36 pts
3. Aston Villa 35 pts
4. Man city 34 (+1)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa