skol
fortebet

Karekezi yarahiriye kwisubiza icyubahiro imbere ya Kirehe FC

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Rayon Sports iracakirana na Kirehe FC kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017,aho karekezi yatangarije abanyamakuru ko bagomba gutsinda ikipe ya Kirehe FC nyuma y’aho mu mukino uheruka batsinzwe n’ikipe ya Bugesera FC.

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko we n’abakinnyi be biteguye neza ndetse biteguye ukora ibishoboka byose bagatsinda ikipe ya Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.

Uyu mutoza uherutse gukorwa mu jisho na Bugesera ibifashijwemo n’ikibuga cyayo cyagoye abakinnyi ba Rayon Sports,yavuze ko nubwo bamaze igihe badafite ikibuga cy’imyitozo,biteguye neza kandi morale ari yose ku bakinnyi be.

Yagize ati “Turiteguye neza gusa nkuko nabivuze iyi shampiyona irakomeye nta kipe n’imwe yoroshye niyo mpamvu twakoze imyitozo ikomeye kandi nta kipe tugomba gusuzugura.Igishimishije ni uko tuzakinira ku kibuga cyiza I Nyamirambo,turiteguye kandi abakinnyi bose biteguye gutwara amanota 3.

Uyu mutoza yavuze ko umukinnyi Yannick Mukunzi atazagaragara kubera ko amaze icyumweru adakora imyitozo kubera ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino wa Bugesera ubwo batsindwaga igitego 1-0.

Uko imikino y’umunsi wa 4 iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu

Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru
AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)
Miroplast FC vs Bugesera FC (Mironko Stadium)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa