skol
fortebet

Karongi: Bahanze amaso imikino nk’umuti wakiza urubyiruko ubusinzi bukabije

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC buherutse kugaragaza ko mu Rwanda abanywa inzoga biyongereye bakagera kuri 48,1% muri 2022.

Sponsored Ad

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko iyi mibare iteye inkeke kuko uretse gutera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, bitera umutima n’izindi ndwara zitandura.

Imibare iheruka y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS yo yagaragaje ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka ku isi.

izi mpungenge tuvuze haruguru, ngo nizo zakururiye bamwe mu bashakira urubyiruko ubuzima bwiza mu karere ka Karongi biyemeza gutegura irushanwa rya Billard nk’umwe mu mikino urubyiruko rushobora guhugiraho bigatuma rutishora mu nzoga z’umurengera.

Ni irushanwa bavuga ko ari ngaruka kwezi mu rwego rwo guhozaho ngo bakurure benshi kandi bibone muri uwo mukino ufite ibihembo. Aho abazajya bitabira batazajya batahira gukina gusa, ahubwo uwatsinze abandi akagira agashimwe ahabwa.

Ni muri urwo rwego,Iraguha Ngenzi Christian, uherutse gutwara irushanwa riheruka yahaye ubutumwa bagenzi be, avuga ko iri ari umwanya mwiza wo kwidagadura, agashima ubutumwa butangirwamo by’umwihariko ubwo gushishikariza abantu kwirinda kunywa inzoga nyinshi. Cyane cyane urubyiruko.

akomeza shimangira ko inzira akarere ka Karongi bafashe yakiganwa n’ahandi mu gihugu hagaragara ingaruka zo kunywa inzoga zirengeje urugero.

Ati “Kunywa inzoga nyinshi ni ikibazo ku rubyiruko no ku bantu bakuru bafite ingo, kuko ushobora kunywa inzoga ukarenza urugero ugataha utumvikana neza n’umuryango wawe hakaza intonganya bamwe bagakomeretsanya ugasanga ari ibibazo. Rero imikino nk’iyi ni ingirakamaro”

Gasana Valens, watangije irushanwa “Gasana game”, avuga ko rifite intego eshatu arizo gusabana, gukora siporo no gutanga ubutumwa bushyingikira gahunda yatangijwe na minisitiri w’ubuzima izwi nka “Tunywe Less”

Ati “Iri rushanwa rizafasha abantu kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ritangirwamo ubutumwa bwo kwirinda kunywa inzoga nyinshi kandi iyo umuntu ari gukina billard cyangwa ari kwitegura irushanwa bituma atanywa inzoga nyinshi”.

Abitabiriye iri rushanwa bazana n’abo bashakanye bikaba umwanya wo kwidagadura no kugaragarizanya urukundo hagati yaho.

Kugeza ubu umuntu utwaye irushanwa rya Gasana game ahembwa 25000Frw, umukurikiye agahembwa 20.000Frw, uwa gatatu agahembwa 15000Frw.

Abategura iri rushanwa bavuga ko ibihembo ku batwaye iri rushanwa bizagenda byiyongera uko iminsi ishira indi igataha kuko impamvu ibihembo bikiri bito ari uko rikiri mu ntangiriro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa