skol
fortebet

Katumbi yakoreye agashya abafana ba TP Mazembe bari I Dar es salaam

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Icyubahiro wa TP Mazembe, Moïse Katumbi, yemeye kwishyurira amatike abafana b’iyi kipe batuye i Dar es Salaam no mu nkengero zayo ubwo izaba yakira ES Tunis muri African Football League, mu mukino uzabera kuri Benjamin Mkapa Stadium ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukwakira 2023.

Sponsored Ad

Ibi n’ukugira ngo iyi kipe izashyigikirwe cyane muri uyu mukino w’ingenzi w’iri rushanwa rishya.

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko idakozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro izakinisha muri iri rushanwa ry’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago Nyafurika “Africa Football League”, kubera umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

TP Mazembe y’umuherwe Moïse Katumbi, iri mu makipe umunani azakina iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere kuva tariki ya 20 Ukwakira 2023.

Ibi byiyongeraho ko Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi mu ndege, RwandAir, izajya itwara amakipe aho agiye gukina mu gihe hahuye n’ibyerekezo ikoreramo.

Nubwo ari ibyo u Rwanda rwemeranyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyizeho iri rushanwa ku bufatanye na FIFA, Ikipe ya TP Mazembe yo yagaragaje ko itabikozwa.

Iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane, yavuze ko “itagenda na RwandAir” ndetse idashobora “kwambara Visit Rwanda”.

Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabwiye itangazamakuru ry’iwabo ririmo FootRDC ko badashobora kwamamaza “ushotora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” kandi batakwambara icyo kirango “n’umwuka wa politiki uhari uyu munsi.”

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Africa Football League bwemeye ubusabe bwa TP Mazembe ko yakina na Espérance de Tunis itambaye Visit Rwanda, ariko nta tangazo ribivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa