skol
fortebet

Kicukiro: Umujyi wa Kigali ugiye gukora inzira zihariye z’abakora siporo n’abanyamaguru

Yanditswe: Friday 27, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bifasha abatuye uyu mujyi kubona ahantu heza ho gukorera siporo.

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangiye kuvugurura amasangano y’imihanda ya Kimihurura ahagiye gushyirwa inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru.

Ni igikorwa kigamije kongera ibikorwaremezo bya siporo ndetse biteganyijwe ko hazashyirwa n’intebe rusange.

Biteganyijwe ko hazashyirwa tapis abantu bazajya banyuraho mu mirimo izamara ibyumweru bitatu.

Uyu muhanda wahariwe abakora siporo yo kwiruka n’amaguru uje ukurikiye uri ahazwi nko kuri Golf i Nyarutarama.

Umujyi wa Kigali urakataje mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), iteganya kuba yageze kuri iyo ntego bitarenze umwaka wa 2024.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa