skol
fortebet

Kimenyi Yves yasabye anakwa Muyango bamaze igihe bakundana

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa AS Kigali,Kimenyi Yves yasabye anakwa umukunzi we, Uwase Muyango Claudine mu muhango wabereye kuri Romantic Garden kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024.

Sponsored Ad

Muri uyu muhango,Kimenyi yaherekejwe n’abasore barimo Zaba Missed Call n’abandi bakinnyi barimo Nshuti Innocent na Hakizimana Adolphe.

Uwase Muyango Claudine, we yaherekejwe n’abakobwa biganjemo abitabiriye Miss Rwanda barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Umukundwa Clemence (Miss Cadette), Umutoni wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Jordan Mushambokazi n’abandi.

Umuhanzikazi w’umunyabigwi Mariya Yohana niwe wasohore umugeni muri ubu bukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

Ku wa 4 Mutarama 2024, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, biyemeza kubana byemewe n’amategeko.

Victor Rukotana uzwi cyane mu ndirimbo nka; ‘Warumagaye’, ‘Promise’ ‘Umubavu’ yasusurukije abitabiriye ubukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango.

Kimenyi yakiniye APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ndetse azamukira mu Isonga FC.

Abo bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse impeta y’urukundo Muyango, amusaba ko yazamubera umugore.

Aba bombi kandi basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019, ubwo bahuriraga mu birori by’isabukuru y’amavuko, by’umukobwa w’inshuti yabo bombi.

Uwase Muyango Claudine asanzwe ari umunyamakuru, ndetse akaba amaze kubaka izina mu bijyanye no kuyobora ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye muri Kigali.

Yamamaye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa