skol
fortebet

Kirehe: Abaturage bavumbuye gerenade aho bacukuraga umuyoboro w’amazi

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mushikiri,baguye kuri Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi, mu gitondocyo kuri uyu wa 07 Ukwakira,ubwo barimo bacukura umuyoboro w’amazi.

Sponsored Ad

Aba baturage bavuze ko Imana yakinze akaboko ntiyaturikana abantu,kuko umuntu wayibonye yari mu nsina ntiyayikubita ikintu.

Nyiri isambu witwa Noel Theoneste wahageze bakimara kubona iyo Gerenade,yavuze ko yagize ubwoba kuko ngo iyo sambu ye amaze imyaka myinshi ayihingamo ariko akaba yatunguwe no kubona harimo Gerenade.

Aba baturage bakimara kubona iyi gerenade ngo bahise bahamagara umwe mu basezerewe mu ngabo ahita ahagera abasaba kujya kure yayo mu rwego rwo kwirinda ko niyo yaturika itagira uwo ihitana.

Inzego zishinzwe umutekano harimo ingabo zahise zihagera zavuze ko nubwo ishaje ariko ikiri nzima kuburyo iramutse ituritse ku bwibyago ntakabuza ko yahitana abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa