skol
fortebet

Kiyovu Sports ihagamye APR FC iyibuza gukomeza kwanikira Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu mukino w’ishyiraniro w’umunsi wa 25 wa shampiyona,ikipe ya Kiyovu Sports yahagamye APR FC banganya ubusa ku busa bihereza amahirwe mukeba wa APR FC Rayon Sports,izakina na Espoir FC kuwa kane.

Sponsored Ad

APR FC yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo isige Rayon Sports amanota 6 mbere y’uko ikina,yananiwe kwigaranzura iyi kipe izwi nk’urucaca banganya 0-0.

Kiyovu Sports itahabwaga amahirwe kubera kubura abakinnyi bakomeye barimo Nizeyimana Djuma,Babica,Ghislain Armel,Ngirimana Alexis na Habamahoro Vincent yabashije kwihagararaho imbere ya APR FC yari ifite abakinnyi bayo bose. Umutoza Kirasa Alain wa Kiyovu,yakoze impinduka enye ugereranyije n’ikipe yatsinzwe na AS Kigali.

Amakipe yatangiye umukino yombi asatirana ariko Kiyovu yari ihagaze neza ibifashijwemo n’abakinnyi bakiri bato Ishimwe Saleh, Nsanzimfura Keddy na Rwabuhihi Placide.

Kugera ku munota wa 40,nta kipe n’imwe yari yabashije gutera mu izamu gusa APR FC yakumiriwe na ba myugariro ba Kiyovu Sports bitwaye neza muri uyu mukino barimo Karera Hassan, Rwabuhihi Placide na Ahoyikuye Jean Paul aho imipira myinshi bayihakuragaho itaragera ku munyezamu Ndoli Jean Claude.

Ku munota wa 41, Hakizimana Muhadjiri yatakaje umupira ufatwa na rutahizamu wa Kiyovu Sports,Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro,winjiye mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste yanga kumukorera ikosa ashatse kuroba Kimenyi umupira ujya hanze.

Mu gice cya kabiri,Kiyovu yatangiranye amahirwe y’imbonekarimwe ubwo Nizeyimana Jean Claude yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina asize Migi, asigarana na Kimenyi Yves awuha umupira Nsanzimfura Keddy akoraho gato ujya hanze.

Ku munota wa 53, Hakizimana Muhadjiri yazamukanye umupira, awuhindura ku ruhande rwa Savio Nshuti wari winjiye mu rubuga rw’amahina atera mu izamu, Ndoli awukozeho usumba Danny Usengimana wari winjiye, Mukonya ahita awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 75, Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kalisa Rachid, yateye koruneri igarurwa n’umutambiko w’izamu urarenga.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko anacungana cyane,bituma umukino urangira ari 0-0.

Mu mikino 31 iheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, APR yatsinzemo 23, Kiyovu itsinda 3, banganya 5.APR FC yatsinze imikino 18 muri 19 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Gicumbi FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Ahishakiye Nabil mu gice cya mbere cy’umukino.

APR FC ikomeje kuba iya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 58,ikurikiwe na Rayon Sports ifite 54,mu gihe Kiyovu Sports ari iya 5 n’amanota 39.

Ibitekerezo

  • kiyovu yeretse umugi wa Kigali ko ikomeye ikwiye gufashwa AS kgl igaseswa kuko yo ntishobora kunganya nibura n’apr nugutsindwa gusa. ubwo umugi urabe ureba.

    bariya bana b’urucaca amakipe yatangiye kubarwanira kubera ukuntu baraye bitwaye, iki gihe ushaka kwigurisha akanira APR na Gasenyi, ubundi bagahita bakugura agatubutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa